in

Ubwo mu ijoro ryakeye Prince Kid yafungurwaga agahabwa ikaze na benshi, aba bo ntago babikozwaga

Nta n’umwe wigeze agira icyo avuga ku ifungurwa rye, dore urutonde rwa bamwe mu ba Miss batigeze bagira icyo bavuga ubwo Prince Kid yarekurwaga.

Mu gihe Prince Kid akomeje kwakira ubutumwa bwinshi bumwakira nyuma y’amezi arindwi yari amaze muri Gereza ya Mageragere, gusa abo bakoranye mu nzu imwe nyuma yo kuba Nyampinga nta n’umwe wigeze amuha ikaze.

Gusa Miss Iradukunda Elsa yerekanye ko anyuzwe n’ifungurwa rya Prince Kid, mu butuwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram yifashishije indirimbo ‘Ibuye’ ya Vestine na Dorcas

Usibye Miss Elsa, Umuhoza Emma Pascaline waje mu icumi ba mbere bavuyemo Miss Rwanda nawe yerekanye ko anyuzwe no gutaha kwa Prince Kid.

Usibye aba, abandi bose babaye muri Miss Rwanda barimo Miss Jolly, Miss Muheto, Miss Iradukunda Liliane, Miss Nimwiza Meghan, Miss Ingabire Grace n’abandi babaye ba Nyampinga barimo Bahati Grace, Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane, Nishimwe Naomie baruciye bararumira.

Gusa mu byo abantu bavuze ku mbuga nkoranyambaga bose bahurizaga ku kinu kimwe ko “ntarirarenga” bivugwa ko nabo bashobora kuvaga Akari kumutima wabo.

Written by Moïse Habanabashaka

Editor on YEGOB.rw, More info Whatsapp number 👉🏿 +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Rutagengwa Pacifique
Rutagengwa Pacifique
1 month ago

Mujye mureka amatiku,abaje bose kureba Prince kid bakunyuraga imbere?
Jyewe se wambonye? Hhhhh ariko narumiwe kabisa,Ibintu murajyaho mukabikabikabiriza ,mbese byakomeye? Mimi sijawahi kuona ukoo hatari kama wanyarwanda kabisa.Nataka nikujurishe bwana mtangazaji ,kwamba Hakuna jambo lisilo la kawaida lililotokea ,Kuaciwa huru kwa Kid ni kama mtu mwingine yeyote anaeweza kupata fursa ya kutolewa jerani ,je ,kila mtu atokae jerani razima wa nyarwanda wasituke?hata djuhudi zawo zisimame kwanza waje kumshangilia mwanadamu? Hapana ,hilo ni jambo la kawaida ,Tena hakuna uadui baina ya hawa watatu yaani Jolly,Meghan na Muheto ,na Kid pamoja na rafiki zake. Nta bwanzi buhari hagati yabo batatu na Kid n’inshuti ze pe.Ariko ndabona mwabikomeje,eeeee ,ibyo sibyo

Amashusho y’umugore wagaragaye yonsa abagabo 2 kubera Cameron yatsinze Brazil 1-0 akomeje gutangaza benshi(Videwo)

Amasaziro ya Diamond Platinumz akomeje kuba amayobera kuri bamwe