in

Ubuyobozi bwa Manchester United bwasohoye itangazo rijyanye n’ikibazo cya Ronaldo

Ikipe ya Manchester United binyuze k’ubuyobozi bwayo yatangaje ko yamenye ibyo Cristiano Ronaldo yaganiriye n’umuyamakuru ko kandi izagira icyo itangaza nyuma yo kumenya amakuru yose.


Kuri iki cyumweru ni bwo ikiganiro Cristiano Ronaldo yagiranye n’umunyamakuru witwa Piers Morgan cyagiye hanze. Iki kiganiro kirimo amagambo akomeye ashinja Manchester United ubugambanyi ndetse kirimo n’amagambo avuga ko Ronaldo atagomba kubaha umutoza we kuko nawe atamwubaha.
Ubuyozozi bwa Manchester United bubinyujije k’urukuta(website) rwa Manchester United yanditse iti ” Manchester United yamenye ibi kuvugirwa mu itangazamakuru ku bijyane nibyo Ronaldo yaganye n’umuyamakuru”.
“Ikipe izagira icyo itangaza nyuma yo kwegeranya amakuru yose”.
Manchester United yongeraho iti” Intego yacu izaguma ari ugutegura neza igice cya kabiri cya Championa no kwitwara neza,kubahana no gushirahamwe bizakomeza hagati y’abakinnyi,abatoza, abakozi n’abafana.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hateguwe irushanwa ry’abanyempano mu kuririmba, kubyina no gutera urwenya rizahemba Miliyoni 5 z’amafaranga y’U Rwanda

Ubuyobozi bwa APR FC bwateguye Inama ikomeye cyane igiye kwiga ku bibazo by’ingutu bizengereje iyi ekipe