in

Hateguwe irushanwa ry’abanyempano mu kuririmba, kubyina no gutera urwenya rizahemba Miliyoni 5 z’amafaranga y’U Rwanda

Mu muziki wa Gospel hakomeje kuza amarushanwa atandukanye agamije gushyigikira no kuzamura uyu muziki wari warirengangijwe n’abashoramari n’abaterankunga. Ubu, haje irushanwa ryiswe Apostle Tv Got Talent rizahemba abanyempano mu kuririmba, kubyina no gutera urwenya.

Apostle Tv Got Talent ni irushanwa rishya, akaba ari ku nshuro ya mbere rigiye kuba. Rizahemba abanyempano mu byiciro bitatu; kuririmba, kubyina ndetse no gutera urwenya. Abanyempano bazahiga abandi, bose hamwe bazahembwa Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Hazahembwa abanyempano 7 mu byiciro byose, uzatwara menshi ni Miliyoni 1 Frw [mu kuririmba].

Ni irushanwa riri gutegurwa na Apostle Tv ifite intego yo “gukorera Imana ndetse no kuzamura umurimo w’Imana cyane ko muri iyi minsi bitarimo bigenda neza”. Bati “Ikindi tugamije gukomeza umurimo w’Imana binyuze mu mpano z’abantu abakozi b’Imana bafite ndetse no kuzamura impano za Gospel zitagaragara”.

Apostle Tv iri gutegura iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere, iyobowe na Jean de Dieu Nyandwi n’umugore we Nyiramahoro Gerardine babarizwa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America.

Umuhuzabikorwa w’iri rushanwa, Uwiragiye Claude [Papa Surprie], yabwiye YEGOB ko kwitabira irushanwa ari uko ugomba kuba ufite impano yo kuririmba, kubyina na comedy ariko byose bikaba byerekeranye na Gospel.

Yavuze ko abantu batemerewe kuryitabira ari abadafite impano ndetse n’abakora ibitari ivugabutumwa. Ati “Abatemerewe ni abantu badafite impano twavuze haruguru ndetse n’abakora ibintu bitari ibya Gospel kandi kwitabira irushanwa birasaba ko ufata akavidewo k’iminota mike ukakohereza kuri Email, maze tukazashyiraho icyarimwe video [amashusho] abantu bagatorwa”.

Uyu musore uzwi ku kazina ka Papa Surprise ndetse usanzwe nawe ari umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko kohereza amashusho biri gukorwa muri uku kwezi kwa Cumi na kumwe, noneho tariki 15 Ukuboza 2022 nakaba ari bwo hazatangira amatora.

Abanyempano bifuza kwitabira iri rushanwa barasabwa kohereza amashusho y’indirimbo n’urwenya bahisemo kuri Email: jnyandwi47@gmail.com cyangwa kuri Nimero ya WhatsApp: +12075203380. Final y’iri rushanwa izaba kuri 30 Mutarama 2023.

Nyandwi n’umugore we nibo bateguye Apostle Tv Got Talent

Mu cyiciro cyo kuririmba, hazahembwa abanyempano batatu bazahiga abandi, hanyuma mu kubyina n’urwenya, hazahembwa babiri bazahiga abandi. Uwa mbere mu kuririmba azahembwa Miliyoni 1 Frw, uwa kabiri ahembwe ibihumbi 700 Frw, uwa gatatu ahembwe ibihumbi 500 Frw. Uwa mbere mu kubyina azahembwa ibihumbi 900 Frw, uwa kabiri ahembwe ibihumbi 500 Frw. Naho uwa mbere mu rwenya azahembwa ibihumbi 900Frw, uwa kabiri ahembwe ibihumbi 500Frw.

Uwiragiye Claude yavuze ko nubwo ari ubwa mbere iri rushanwa ribaye, rizahoraho. Ati “Kandi turagira ngo tubwire mwe mwese mufite iyi mpano irushanwa rizajya riba kabiri mu mwaka”.

Yungamo ati “Ikintu nabwira abantu bafite impano ni iki turakorera Imana kandi ntakwiheba hamwe no gusenga impano zizagaragara. Igihembo ku bantu bazatsinda, abantu 7 bazabasha kwegukana Miliyoni 5 Frw cyangwa ibihumbi bitanu by’amadorari ya Amerika. Kandi muhawe ikaze, ni karibu”.

Apostle Tv Got Talent izahemba Miliyoni 5 Frw
Kwiyandikisha byatangiye muri Apostle Tv Got Talent
Claude Uwiragiye uzwi nka Papa Surprise ni we muhuzabikorwa w’iri rushanwa
Umuryango wa Nyandwi urajwe ishinga no guteza imbere umuziki wa Gospel

 

 

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto:Irebere umusaza rukukuri w’imyaka 100 uburyo yizihije isabukuru ye ari kumwe n’abamansuzi bambaye ubusa

Ubuyobozi bwa Manchester United bwasohoye itangazo rijyanye n’ikibazo cya Ronaldo