in

Ubuyobozi bwa APR FC bwateguye Inama ikomeye cyane igiye kwiga ku bibazo by’ingutu bizengereje iyi ekipe

Ubuyobozi bwa APR FC bwateguye Inama ikomeye cyane iziga kubibazo by’ingutu bizengereje iyi ekipe harimo n’icyumutoza wayo Adil batameranye neza.

APR FC yatumije inama y’igitaraganya iteganyijwe kuba ku wa Kabiri, tariki ya 15 Ugushyingo 2022, yiga ku bibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe.

Ni inama izitabirwa n’abagera kuri 15 barimo abayobozi bakuru mu gisirikare, ab’ikipe na bamwe mu bakozi bayo mu nzego zitandukanye.

Amakuru avuga ko iyi nama izasesengurirwamo ibikubiye muri raporo yakozwe n’akanama k’abantu batanu bashyizweho ngo bakusanye ibimenyetso byerekana ishusho ngari y’ibibazo bimaze iminsi muri APR FC.

Ibizagaragazwa muri iyi raporo ni byo bizaherwaho hafatwa imyanzuro ishobora gusiga hatangajwe impinduka zikomeye haba mu bakinnyi, abandi bakozi n’abayobozi bakuru mu ikipe.

Inama ikomeye nk’iyi yaherukaga kuba mu 2019, Mu bindi bizigwaho harimo imyitwarire itajyanye n’indangagaciro z’Ikipe ya Gisirikare.

Mu bashyirwa mu majwi ko bashobora kwigwaho muri iyi nama harimo Umutoza Mohammed Adil; Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel; Ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi n’Abatoza, Mupenzi Eto’o ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe bugomba gutanga ibisobanuro by’ibihano byahawe umutoza n’uburyo byatanzwe.

Tariki ya 14 Ukwakira ni bwo Adil yamenyeshejwe ko yahanishijwe ukwezi ashinjwa guteza umwuka mubi mu ikipe no guhindanya isura yayo.

Uyu mutoza wijunditse ubuyobozi avuga ko yahagaritswe binyuranyije n’amategeko yahise yerekeza iwabo.

Impamvu iki kibazo gikomeye ni uko mu gihe impande zombi zakwitabaza inzira y’amategeko, APR FC iramutse itsinzwe yacibwa miliyoni 570 Frw.

Ku meza y’ibiganiro hazaba hariho ingingo ireba uko habaho gutandukana mu mahoro, gushoza urubanza muri FIFA nubwo bitumvikanwaho cyangwa se kumugarura mu kazi n’ubwo bigoranye mu gihe akibonwa nka nyirabayazana w’ibibazo byatumye agenda.

YEGOB yamenye amakuru ko APR FC iramutse itandukanye na Adil mu mahoro, mu gihe kitarambiranye hakerekanwa uzamusimbura ufite inkomoko mu Bubiligi.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuyobozi bwa Manchester United bwasohoye itangazo rijyanye n’ikibazo cya Ronaldo

Urutonde rwabahanzi bazasusurutsa abazitabira igikombe cy’isi rwamaze kwemezwa harimo na Kizz Daniel