Mu rukundo ,hari uburyo butandukanye abakundana bagaragarizamo abakunzi babo urukundo babakunda.Hari bamwe bakoresha ibikorwa, hari abakoresha imvugo, kandi muri we akumva koko agukunda.
Muri iyi nkuru twazanye uburyo butanu abantu bagaragazamo urukundo, kandi si ko bwose buri muntu abukoresha ku rugero rumwe, aba afite uburyo akoresha cyane, kuko kuri we ari bwo yumva aba arwerekanye koko.
1. Amagambo
Aya si amagambo asanzwe, ahubwo ni ya magambo akora ku mutima, benshi bakunze kwita imitoma. Si imitoma ariko yo gukabya ngo agusezeranye kuzakamya I Kivu ku bwawe cyangwa ngo akubwire kuzagukingurira ijuru. Ni amagambo yo kukurata no kugusingiza, kukubwira ubudasiba ko agukunda. Wowe rero mu gihe abikubwira, mwereke ko unyuzwe kandi bigushimishije, kuko kuri we ni yo mpano ikomeye yumva yaguha.
2. Ibikorwa
Hari abandi bumva ko berekanye urukundo bakoresheje ibikorwa. Kugutekera, kukogereza imodoka, kukujyana guhaha, muri make kugukorera bya bindi wumvaga ko atari inshingano ze, ariko ukabona aragutunguye arabikoze. Ibi niba uwo mukundana abigukorera kenshi, menya ko ari bwo buryo bwe bwo kukwereka urukundo, kandi ujye umugaragariza ko umushimira ibyo agukorera, bimwongerera ingufu zo kukwereka urwo agukunda.
3. Igihe
Niba uwo mukundana ahora agushinja ko utamuha umwanya, ni uko kuri we, igihe ari ngombwa mu kwerekana urukundo. Uretse kumara umwanya uri kumwe na we, no kumuganiriza haba kuri telefoni, cyangwa kuri chat azabyishimira kuko azabona ko wafashe umwanya wawe ukamutekerezaho. Kandi igihe cyose umuhaye umwanya wawe, ni byiza kumuganiriza, kuko kumureba mu maso gusa ntibihagije.
4.Impano
Mu mico inyuranye, kugaragaza urukundo ukoresheje impano bikorwa kuva ukimenyana n’umuntu kugeza na nyuma yo kubana. Impano si ihame ngo kibe ikintu gihenze cyangwa ngo itangwe ku munsi runaka nko ku munsi w’amavuko cyangwa se ikindi gihe kidasanzwe. Kumusanga ku kazi ukamuha indabo, kumugurira agasaha cyangwa ingofero, fulari se ni bimwe mu bikorwa bidahenze binakorwa kenshi mu kwerekana urukundo. Gusa ntuzabyihingemo, kuko niba bitakurimo ni uko atari uburyo bwawe bwo kwerekana urukundo
6.Gukoranaho
Aha si ugukoranaho ugamije kubyutsa irari ahubwo ni ugukoranaho kuko umwishimiye. Kumuhobera, kumuryamaho mwicaye, kumwicaraho, kumusoma, kumufata mu biganza mugendana cyangwa muri kuganira ni bumwe mu buryo abakoresha ubu buryo bashobora kwifashisha bagaragaza urukundo bafite.
Dusoze tukwibutsa ko buri wese agira uburyo bwe yerekanamo urukundo. Ubwo ubashije kumenya uburyo bunyuranye bwo kurwerekana uwawe menya ubwo akunze gukoresha cyane cyangwa se ibyo akunze kugushinja ko utamukorera ni bwo uzamenya neza uburyo we yumva urukundo rwagaragazwamo. Kandi nawe ni byiza kumenya uburyo bukunogeye, ukabukoresha neza.