in

Niba ushaka kubaka rugakomera iga kugendera kure aya makosa.

Twese mu buzima bwa buri munsi dukora amakosa, ni ibisanzwe. Niyo bigeze hagati y’ababana cyangwa abakundana, kuba wakora ikosa si igitangaza ariko hari amakosa ushobora kuba wakora agatera ikibazo gikomeye cyane mu mubano wanyu ndetse hari n’ashobora gutuma umubano ugera ku ndunduro.

Wenda uhise utekereza uti nko gucana inyuma. Yego ni byo ariko hari andi makosa ushobora no kudaha agaciro cyangwa uburemere nyamara akaba ari amakosa udakwiye gukora mu mubano wanyu. Ni byiza kwirinda mbere, ni yo mpamvu hari ayo tugiye kukubwira ukwiye kugendera kure mu gihe ushaka kubaka urukundo rurambye.

1. Kugarura amakosa yarangiye.

Yego wenda ikosa ryongeye gukorwa rifitanye isano n’iryarangiye ndetse wanababariye. Ariko se kuki uri kumwibutsa ibyo kandi cya gihe mwarabivuzeho bikarangira? Rishobora no kuba ikosa rimwe rigenda rigaruka, ahari yananiwe kurireka, kuba wahora umucyurira rero iryo kosa ntibyongera umubano birawuhungabanya, ibyiza wakimenyereza kubana na ryo aho guhora urimusubiriramo kenshi.

2. Kwimana.

Abanyarwanda babyise kubaka urugo. None se niba umara icyumweru, ukwezi, muri kumwe ariko mu buriri nta guhindukira, ubwo urumva urugo rucyubatse cyangwa ruri gusenyuka. Nta mpamvu n’imwe ibaho yakabujije umugabo n’umugore gukorana imibonano keretse mu gihe bo hagati yabo babyumvikanyeho kubera impamvu zinyuranye nk’uburwayi, gusenga, kuboneza urubyaro, n’izindi. Ariko kuba umwe yiyima undi, uretse kuba ikosa ahubwo ni amahano.

3. Kwiteza rubanda.

Ni byo yagukoshereje cyangwa hari imico agira udashima. None uragiye muri bagenzi bawe, abo mukorana, abaturanyi uririrwa uvuga uti ntanyara, arya nk’uwahanzweho, akunda abagore, abo ubibwira urumva bazagufasha iki? Yego hari igihe ibibazo byanyu munanirwa kubikemura mukitabaza inshuti n’imiryango ariko menya abo ubwira n’ibyo ubabwira, umenye kuvuga uziga.

4. Kumva ko yamenya ibyo utekereza.

Rimwe na rimwe usanga ubusabane hagati y’abashakanye buba bucye maze umwe ahari agacyeka ko mugenzi we asoma ibyo atekereza. Ugasanga nyuma y’icyumweru uramubwiye uti nizere ko wabwiye mama ko tuzamusura (kandi ubwo utarabimubwiye), uti ese za nkweto wazihanaguye (kandi wenda watashye aryamye ntazi ko zanduye), … Ibi iyo bibaho kenshi bituma ubibwirwa abona ko nta gaciro ahabwa kuko biba bimeze nko kumwereka ko hari ibyo yakagombye kumenya atanabibwiwe.

5. Kurwanira gutsinda.

Kuba mwagira icyo mutumvikanaho ni ibisanzwe ariko ikibazo se, mu kubiganiraho, urashaka gucyemura amakimbirane cyangwa ahubwo ushaka kwerekana ko uri mu kuri undi yibeshye? Ibuka ko wowe n’uwo mwashakanye muri mu ikipe imwe, mugomba gutsinda mu izamu rimwe. Niba haje ibibazo mugomba gushaka umuti mufatanyije ntabwo buri wese agomba gukurura yishyira ngo yereke undi ko ari we munyamakosa.

6. Kubyarira mu bibazo.

Aha wenda bamwe bajya bumva ko umwana azaza ari umuhuza ariko burya uba wibeshye. Igihe cyose mu rugo mutari guhuza, mutumvikana, ntabwo kubyara ari byo bizatuma mwunga ubumwe ahubwo bishobora gusubiza ibintu irudubi. Umugore utwite ahindura imirire, imyitwarire, iyo abyaye na bwo hari ibihinduka, umwanya yita ku mwana ugatuma uwo kwita ku mugabo ugabanyuka, ibi byose rero iyo bije mu rugo rusanzwemo ibibazo birushaho kuba bibi. Si byiza kwihutira kubyara kandi mutari kumvikana kuko umwana ni inyungu iva mu rukundo ntakwiye kuzanwa mu bibazo byanyu.

7. Kudahuza ku byerekeye umutungo.

Aha ho benshi barahagwa aho usanga umugabo agira konti umugore akagira iye kandi ntihabe hari uzi ibiri kuri konti y’undi. Nyamra usanga ingo nyinshi zarasezeranye ivangamutungo rusange, ukibaza niba koko uvanze bikakuyobera. Indi mpamvu ya kabiri mu bitera gatanya (iya mbere ni ugucana inyuma) ni ibyerekeye ikoreshwa ry’umutungo. Ibyiza ni uko ikintu cyose cyerekeye umutungo mu rugo cyajya kiganirwaho, mugafatanya gushaka umwanzuro.

8.Kwirengagiza ibibazo bikeneye gucyemurwa.

Akabazo ako ari ko kose kavutse ntukagace amazi ngo ubone ko ari gato ntacyo gatwaye kuko kutagaha agaciro bishobora gutuma gakururuka kakaba umusozi kugacyemura bikazagorana. Ni byiza ko ikibazo kije gikemurwa ako kanya.

9. Gufata umwanzuro utaganiriweho.

Ibuka ko mwiyemeje kubana. Imyanzuro yose cyane cyane ireba urugo igomba gufatwa mubanje kubyumvikanaho. Abagomba kuba iwanyu (bene wanyu), amashuri y’abana, imishahara y’abakozi, n’ibindi. Kuba umwe yafata umwanzuro uko abyumva atabanje kubiganira n’undi, si byo.

10. Kutamuha agaciro.

Wikumva ko kuba mubana ari impuhwe wamugiriye cyangwa se ko kuba mubana ari uko yagushakaga. Kumubwira ngo hari benshi banshakaga, uba wiyibagije ko mutabanye ku ngufu, ahubwo mwembi mwarashimanye. Muhe agaciro akwiye, mukunde umukundwakaze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Asinah yatangajeko akumbuye gusomana

Sunny yibasiwe n’abafana be nyuma yo kongera kwiyambika ubusa ku karubanda