Aba bombi bashakanye bafite ubumuga bwo kutabona ndetse imibereho yabo iteye amatsiko, dore ko wakwibaza uti ninde urandata undi ?cyangwa se bashakanye bate kandi bombi batabona?
Birumvikana ko bitangaje ariko byabayeho.Uyu muryango ubayeho neza kandi bombi buzuzanya ,batangarije Afrimax Tv ko benshi batunguwe n’ubukwe bwabo ndetse no ku murenge bari banze kubasezeranya.Mukanziza Venantie azinduka ategurira umugabo we imyenda yo kwambara,agatera ipasi, agateka kuri gaz ,ndetse agakora n’indi mirimo isanzwe yo murugo kandi atabona.Uyu mugore avuga ko byose yabimenyereye kandi nta kintu na kimwe kimusoba iyo ari mu rugo wenyine.Venantie n’umugabo we Nyankiko Pierre bavuga ko urukundo rwabo rwatangiye kera bakiri mu mashuri yisumbuye, ndetse ruza gukomeza kugeza babanye nk’umugabo n’umugore.
Bavuga ko barwanye urugamba rukomeye kugirango bishoboke ko babana.Bavuga ko imiryango yabo itabyifuzaga ndetse n’abayobozi babarwanyaga. Gusa bemeza ko urukundo rwabo rutashingiye ku bwiza bw’inyuma cyangwa ikimero kuko nta n’umwe wabashaga kubona undi kuko batabona.
Bati:”Yego twese dufite ubumuga bwo kutabona ,gusa twahisemo kwibanira,ni umwanzuro twafashe bigoranye,imiryango yacu ntiyabyumvaga wanareba koko ugasanga bigoranye,gushyingira abantu babiri bafite ubumuga bwo kutabona,ahari twanavuga ko ari umugambi Imana yari idufiteho ngo tubere abandi isomo.Ubu ntitukiri umutwaro kuri rubanda ahubwo turi umuryango ushima Imana. Abana bacu baratwishimira,Kandi nubwo tutabona ninabo maso yacu”.
Kanda hano hasi urebe ikiganiro kirambuye cya Venantie na Pierre bagiranye na Afrimax Tv: