in

Umukobwa w’ikimero uhamya ko aryoshye cyane akomeje guca ibintu nyuma yo kuvuga ko ateretwa n’abafite indege gusa.

Umukobwa wiyise @VivianRora kuri twitter akomeje guca ibintu ndetse no kwibazwaho n’abatari bake nyuma yo kwandika ko ari we mukobwa uryoshye ku isi ndetse ko atazigera ateretwa n’umuntu udatunze rutemikirere.

Uyu mukobwa rero akimara gutangaza abantu ateretana nabo abantu bahise bacika ururondogoro ndetse buri wese abyiganira kureba ubwiza bwe kuburyo avuga amagambo nk’ayo yuzuyemo kwishongora.

Ashize amanga Vivian yavuze ko ari mwiza ku buryo butangaje ndetse ko aryoshye kurusha undi wese waba abyiyiziho ku isi. Ibyo rero ngo bituma avugana n’abagabo bari ku rwego rwo gutunga indege nazo atari izibonetse zose, ahubwo ni indege zihariye “private jet” gusa.

Ati:”Ndaryoshye cyane ,nakundana n’ufite indege wenyine.”

Akimara kwandika ibi byari biherekejwe n’amafoto ye ku rubuga rwe rwa twitter, bamwe babyiganiye kureba ubwiza bwe mu gihe abandi batigeze baripfana bamubwiye kakahava. Bamwe ntibatinye kumubaza umubare papa we atunze ndetse abandi bamubaza niba nyina yaba yarashakanye n’umuyobozi w’uruganda rukora indege, n’ibindi byinshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubukwe bw’umugabo n’umugore bafite ubumuga bwo kutabona bwatunguye benshi|Bari banze kubasezeranya|ubuzima bwabo buteye amatsiko(VIDEO)

Umunyeshuri yasazijwe n’urukundo aterera mwarimu we ivi mu ishuri induru ziravuga.