in

Sugira Erneste yahaye igisubizo giteye urujijo wa mukobwa wamusabye ko yamutera inda.

Sugira Ernest watsinze igitego cya 3 cyahesheje ikipe y’igihugu itike ya 1/4 cya CHAN 2020 muri , yasubije(mu buryo buteye urujijo) wa mukobwa witwa Noëlla Izere, wamusabye ko babyarana umwana ,nyuma yo guhesha intsinzi ikipe y’igihugu, aho yavuze ko atamuzi ndetse atakwizera ibyo ku mbuga nkoranyambaga ndetse agaragaza gushidikanya cyane.

Mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube ya Rayon Sports, Sugira Ernest wari kumwe na Rugwiro Hervé bari kumwe muri CHAN 2020, yavuze ko atarabona umwanya uhagije wo kureba ubutumwa bwose yandikiwe n’Abanyarwanda bishimiye igitego yatsinze Togo.

Ati “Ntabwo ndabona umwanya uhagije wo kujya ku mbuga nkoranyambaga ngo ndebe gusa bimwe na bimwe inshuti zanjye zirabinyereka.”

Abwiwe ko hari n’uwamusabye umwana [kumutera inda], Sugira wabanje guseka ndetse akihanagura mu maso, yagize ati “Ntabwo mbizi.”

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, baganiraga, yongeye kumubaza ati “Uramumwimye?”, Sugira asubiza ati “Oya, nta kintu ntangaje, mpisemo kwifata. Biriya ni ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntabwo wabiha agaciro cyane, ngo ugire ikintu ubivugaho, ushobora gusanga ari undi wamwiyitiriye, akiyitirira ririya zina.”

Abwiwe ko uwabimusabye yabyemeye, Sugira yagize ati “Ubwo butumwa ntabwo nabubonye. Ubwo hari impamvu yabyanditse, ntabwo muzi amaso ku maso, ndakeka na we atarambona. Simbizi niba tuzabonana.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakunzi b’agatabi ko ku mugongo w’ingona bararira ayo kwarika nyuma yo kubura ku isoko.

Ubukwe bw’umugabo n’umugore bafite ubumuga bwo kutabona bwatunguye benshi|Bari banze kubasezeranya|ubuzima bwabo buteye amatsiko(VIDEO)