in

Tottenham imaze imyaka ine itazi gutsinda Liverpool uko bisa icyi cyumweru irabasha gukora ibitangaza?

Ikipe ya Tottenham Hotspur irakira Liverpool kuri iki cyumweru mu mukino w’umunsi wa cumi n’akane wa Championa y’ikiciro cya mbere y’Ubwongereza (Premier league) ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice(18:30).


Izi kipe zombi ziheruka kwitwara neza muri Champions league mu cyumweru hagati doreko zose zatsinze zikanabona itike ya 1/8. Ariko muri Championa yo ntago zihagaze neza kuko byibuze buri imwe mu mikino itatu iheruka yatsinzwemo ibiri.
Tottenham igiye gukina uyu mukino iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa gateganyo naho Liverpool yo iri ku mwanya wa cyenda.
*Ibyo wamenya mbere yuyu mukino:
– Uyu mukino uzaba ku cyumweru ubere kuri stade ya Tottenham utangire ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba usifurwe na Andy Madley nk’umusifuzi wo hagati mu kibuga.
-Byibuze mu mikino 8 iheruka guhuza Liverpool na Tottenham ikipe ya Tottenham ntizi gutsinda Liverpool uko bisa doreko byibuze muri iyo mikino Liverpool yatsinzemo itanu bakanganya itatu.
-Ikipe ya Tottenham izakina idafite Song Heung-Min wagiriye ikibazo mu mukino wabaye ku wa gatatu muri Champions League,Richalison na Christian Romero nabo ntabahari ariko Rodrigo Bentacur na Dejan Kuluveski bo bazaba bagarutse.
– Liverpool yaje i ondon idafite Luis Díaz wavunitse mu ivi ,Diogo Jota ndetse na Arthur Melo ariko Naby Keita na Joel Matip bo bagarutse.


Antonio Konte utoza Liverpool.
-11 ba Tottenham bashobora kuzabanzamo (3-5-2): Lloris,Dier,Lenglet,Davies, Emerson,Bantacur,Bissouma,Hojibjerg,Perisic,Moura na Kane.


Jurgen Kloop utoza Liverpool.

-Abakinnyi Liverpool ishobora kuzabanzamo(4_3_3): Allison, Alexander-Arnold,Konate,Van Dijk,Robertson, Henderson,Fabinho,Thiago,Salah,Firimino na Nunez.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: umugabo yiyahuye amaze gusambanya abanyeshuri babiri

Tom Close yamaze impungenge abakunzi be batekereza ko yahagaritse umuziki