in

Rwanda: umugabo yiyahuye amaze gusambanya abanyeshuri babiri

Mu karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 40 wasambanyije abanyeshuri babiri arangije ariyahura.

Ibi byabereye Murenge wa Muganza, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2022 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo aba bana bari batashye bavuye ku ishuri bagahura n’uyu mugabo akabashukisha amandazi n’ibindi.

Bivugwa ko yabajyanye iwe akabasambanya. Mu nzira berekeza iwabo bahuye n’irondo ahagana saa cyenda z’ijoro batashye bafite amafaranga 300 Frw bavugaga ko ari ayo yabahaye ngo bigurire ibyo bashaka.

Ubwo abakora irondo babonaga batambutse babajije aho bavuye barahasobanura ndetse banerekana aho uwo mugabo atuye.

Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi bamufungira mu biro by’Akagari ariko nyuma y’iminota mike basubiye kumureba basanga yamaze kwiyahura.

Bivugwa ko yakoresheje umugozi yiyahura ariko icyateye urujijo ni ahantu yakuye uwo mugozi yakoresheje ngo kuko mu Kagari imigozi nk’iyo nta yibamo.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari asanzwe akora akazi ko kwikorera inzoga ariko ngo yari yarananiranye kuko yahoraga afungwa.

 

 

SRC: igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rusizi: Umugabo yatawe muri yombi azira gusambanya abana 2 b’abakobwa maze ahita yimanika mu mugozi

Tottenham imaze imyaka ine itazi gutsinda Liverpool uko bisa icyi cyumweru irabasha gukora ibitangaza?