in ,

TMC wahoze muri Dream Boys yasoje ikindi cyiciro gishya cya Kaminuza muri Amerika

Mujyanama Claude wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys yasoje Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza akuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hashize imyaka yarigiye kuba ibiri TMC yerekeje muri Amerika aho mu byamujyanye harimo no gukomerezayo amasomo ya Kaminuza; ni nyuma y’uko mu 2019 yari yasoje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu byo Gucunga no Kugenzura imishinga.

Iki kiciro TMC yasoje yagisoje  mu bijyanye na Data Science.

Mu Cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza TMC yari yararangije amasomo ye mu bijyanye n’Ubugenge (Physics) mu ryahoze ari Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), ubu ni Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.

Nyuma y’aho itsinda rya Dream Boys ritandukanye uyu musore kuva yagera muri Amerika yaherukaga gushyira hanze indirimbo y yise ‘Uwantwaye’ ivuga ku rukundo, ariko akemeza ko bitazamubuza gukora indirimbo zo guhimbaza Imana ndetse ko atasubiye mu byaha.

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo umugabo yakoreye uyu mugore ufite ubumuga n’abana be biteye agahinda (Amafoto)

Igihembo cyahabwaga rutahizamu wahize abandi muri Copa America kigiye kwitirirwa Sergio Aguero