in

Igihembo cyahabwaga rutahizamu wahize abandi muri Copa America kigiye kwitirirwa Sergio Aguero

Igihembo cyahabwaga rutahizamu wahize abandi mu gutsindira ibitego byinshi muri Copa America kigiye kwitirirwa umukinnyi wabiciye bigacika muri Manchester City, Sergio Aguero.

 

Uyu rutahizamu Wahoze akinira ikipe ya Manchester City akerecyeza muri Barcelona nayo yakinnye mo umukino umwe gusa wa El Calasico, yasezeye ku mupira wa maguru mbere y’igihe we atateganyaga kubera ikibazo cy’umutima muri uku kwezi.

Igihembo cyizahabwa rutahizamu wahize abandi muri Copa America itaha kizaba kiitirirwa rutahizamu wa Fc Barcelona na Manchester City, Sergio Kun Aguero nyuma yo guseza ku mupira we wa maguru.

Uyu rutahizamu yasezeye kuri ruhago afite imyaka 33 kubera ikibazo cyo kugira ikibazo cy’umutima mu cyumweru gishize.

Aguero yaguye kuri Manchester City mu mwaka ushize nyuma yo kumara imyaka 10 kuri Etihad Stadium maze yerecyeza muri Esipanye mu ikipe ya Fc Barcelona, ariko uyu rutahizamu ntabwo yahiriwe no kwerecyeza muri iyi kipe, nyuma yo kutahagira igihe kirekire nyuma yo gufatwa n’ikibazo cy’umutima nyuma yo gukina imikino itanu muri iyi kipe muri Fc Barcelona.

Nyuma y’ibyumweru byinshi akorerwa ibizamini kubera ikibazo cy’umutima (Heart Arrhythmia) ari muri Argentina byatumye uyu rutahizamu amanika inkweto mbere y’igihe we yateganyaga.

Muri urwo rugamba, Umukino wanyuma Sergio Aguero aheruka gukinira ikipe ya Argentina muri Copa America, igikombe Argentina yanatwaye ku nshuro ye yambere kuva mu mwaka wa 1993.

Magingo aya iri rushanwa rya Copa America rigiye kwitirirwa uyu rutahizamu, Aguero, Perezida w’ishyiramwe ry’umupira wa maguru muri Argentina, Claudio Tapia yabitangaje kuri uyu wa gatatu, nyuma yo Gutanga ko igihembo cya rutahizamu uzajya aba yahize abandi muri iryo rushanwa igihembo azajya ahabwa kizajya kiba kitwa “SERGIO KUN AGUERO AWARD”.

Perezida w’ishyiramwe ry’umupira wa maguru wa Argentina, Tapia aganira na El Comercio yagize ati—“Ni amakuru yagatangaza kataraboneka, ni igikorwa kiza cyakataraboneka cyo kubwo kwitirirwa kwa Aguero icyi gihembo.

“Ndashaka kubabwira ko icyi gihembo cy’umikinnyi uzajya uba yaratsinze ibitego byinshi cyangwa uzajya aba yatsinze muri iri rushanwa rya Copa America rizahabwa irindi zina rya “Sergio Kun Aguero.”

Sergio Aguero azahora ari umwe rutahizamu wa Manchester City wibihe byose nyuma yo kuba rutahizamu wagiye uyitsindira ibitego byinshi byabaye ibyingenzi mu mateka yayo ya Premier League.

Uyu rutahizamu, Aguero atangaza ko asezeye kuri ruhago yahize—“Nahisemo guhagarika gukina umupira wa maguru, ni igihe cyankomereye cyane, uyu mwanzuro nafashe, nawufashe kubw’ubuzima bwanjye nukubera ikibazo nagize, abaganga barambwiye ngo icyiza kuri njye ni uguhagarika gukina umupira wa maguru.

“Ntewe ishema nuko nitwaye mu mwuga wanjye, Kandi ndishimye cyane, nahoze buri gihe ndota gukina umupira wa maguru.”

“Indoto zanjye byari ugukinira igihugu cyanjye cya Argentina Kandi si nibwira ko nagera ku mugabane w’iburayi, nashakaga kwerekana icyo shoboye nkabyereka buri umwe ko nshoboye, kuva ubwo nitozaga muri Atletico Madrid, yo yanyakiriye ubwo nari nkifite imyaka 18 gusa.

“Baramfashe banyitaho, byatumye ngira ubushobozi bwo gukina ku mugabane w’iburayi, abantu bo muri Manchester City, muzi mwese ibyiyumviro byanjye kuri mwe, nakoze buri kimwe cyangize mwiza uko nari nshoboye ndi hariya, ndabanezerewe cyane Kandi ndagushimiye kubera ko bandebereye neza igihe cyose nahabaye.”

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

TMC wahoze muri Dream Boys yasoje ikindi cyiciro gishya cya Kaminuza muri Amerika

Nyamirambo : Wa musore wateye akabariro abaturanyi bagahuruza avuze byinshi byakurikiyeho