in

The Ben ari kwifashisha amashusho y’urukozasoni yamamaza indirimbo ye

Ejobundi umuhanzi The Ben yashyize hanze indirimbo ye nshya yise KoLa ayinyujije kuri Youtube Channel ye, gusa ariko bikaba bisa naho iyi ndirimbo itakiriwe nkuko we yari abyiteze, kuko kugeza ubu mu minsi ibiri imaze kuri Youtube ifite views zigera ku bihumbi 37 gusa.

Ibi bikaba byarabaye mu gihe indirimbo mugenzi we bahora bahanganye ariwe Meddy we indirimbo hashize iminsi itatu asohoye ifite views zirenga ibihumbi 400 byumvikana ko amakubye hafi inshuro 10 muma views.

Ibi rero bikaba byatumye abantu batandukanye batangira guserereza The Ben ku mbuga nkoranyambaga aho basanga competition ye na Meddy ari ngo nkiya Iphone na Itel aho Meddy yaba ari Iphone na The Ben akaba Itel.

The Ben we rero nyuma yo kubona ibyo akaba ari kugerageza kwamamaza iyi ndirimbo mu buryo bwose bushoka ndetse butanasanzwe aho yabeshye abantu kuri Instagram yifashishije umuhanzi bakorana ariwe Shaffy ngo barebe Sextape ya Rihanna gusa mu byukuri Link yabahaye ari iyo kureba indirimbo Kola kuri Youtube channel ya The Ben.

Ibi akaba ari ibintu byatunguye ndetse bikagawa n’abantu batari bake kubibona ku muhanzi ubusanzwe ufatwa nkaho akomeye nka The Ben

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba uri umusore irinde izi ngeso kuko zagutandukanya n’umukunzi wawe.

Messi asabye FC Barcelona ikintu gikomeye cyane.