in

Reba akamaro gakomeye ko gukundana n’umuntu udafite amafaranga

Abantu benshi bizera ko ukeneye amafaranga kugirango ukunde cyangwa ukundwe. Impaka zabaye nyinshi ko udafite amafaranga udashobora gukunda cyangwa gukundwa ntabwo ‘biryoshye’ ariko se ubona ari ngombwa kwitwaza amafaranga kugirango ubone umukunzi? ⁣

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro gakomeye ko gukundana ariko nta mafaranga ufite.

1. Umenya ko bagukunda by’ukuri

Iyo ufite amafaranga, uhita witiranya impamvu bagukunda. Baragukunda kuwo uriwe cyangwa kubyo utanga. Niba udafite amafaranga uzareba uzagukunda agukundiye uko uri.⁣

2. Urukundo nyarwo ntirukunda ubutunzi⁣

Kukuvana mu gihugu mu ndege, no kugura ibikoresho bigezweho, indabyo cyangwa imyenda ntibisobanura ko bagukunda.⁣ Urukundo rujyanye no kubahana, ubugwaneza no kwitanga, kandi ntibishobora kugurwa. Jennifer Lopez niwe wavuze ko urukundo ntacyo rusaba kandi yari afite ukuri.⁣

3. Wowe n’umukunzi wawe muba hamwe⁣

Ko watangiriye mu bukene ntabwo bivuze ko uzaguma muri ibyo. Mwembi mukwiye kumara umwanya mwubaka ubuzima nubutunzi kugirango mubashe kugira aho mwigeza.

4. Mubyukuri uri inkoramutima⁣

Ubucuti rimwe na rimwe ntibisobanura kurya muri resitora nziza hagati aho mwembi muri terefone yawe kandi ushishikajwe no kohereza kuri Instagram gusa. Rimwe na rimwe, gusangira ifunguro watetse hamwe ni byo bigaragaza urukundo rwa nyarwo.

5. Urashobora kwibanda ku nzira yawe⁣

Kurongora umuntu kubera ibyo ashobora kuguha burigihe nigitekerezo kibi. Ugomba ahubwo kwibanda ku kugira ibyawe. Mwembi mugomba kugira amafaranga. Nubusumbane niba umwe afite amafaranga undi ari we ahanze amaso.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusaza w’imyaka 70 yapfuye asambana n’abanyeshuri babiri bigize indaya ashaka kubemeza

Amafoto -Miss Burundi: Keza Lydia ahataniye igihembo cyo kuba Miss mu marushanwa y’ubwiza