in

Rayon Sports igiye gusezerera abakinnyi 2 muri uku kwezi kwa 12 nubwo bakinishijwe

Ikipe ya Rayon Sports nyuma y’umusaruro nkene Mussa Camara na Boubacar Traoré bagaragaje, bagiye gutandukana nayo muri uku kwezi kwa 12.

Mu meshyi yo muri uyu mwaka wa 2022, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije abakinnyi 2 bose bakomoka mu gihugu cya Mali aribo Mussa Camara ndetse na Boubacar Traoré ariko bose umusaruro bari bitezweho ntabwo bigeze bawutanga.

Ikipe ya Rayon Sports ifite ibibazo bikomeye ku bakinnyi bataha izamu cyane cyane umukinnyi ukina nka nimero 9 ari byo bigiye gutuma bashaka gutandukana n’aba bakinnyi kugirango bashake undi mukinnyi ukomeye mu kwezi kwa mbere uzabafasha gutwara igikombe cya Shampiyona uyu mwaka.

Aba bakinnyi bose barakinishijwe nubwo Boubacar Traoré we nta mukino wa shampiyona n’umwe yakinnye usibye umukino wa gishuti ariko Mussa Camara we yarakinishijwe muri Shampiyona aza no gutsinda igitego 1 ariko ntabwo ubuyobozi ndetse n’umutoza w’iyi kipe banyuzwe n’imikinire ye ari byo biratuma batandukanye.

Nubwo Rayon Sports igiye gutandukana n’aba bakinnyi 2 baje bagizwe ibitangaza, ubu yicaye ku mwanya wa mbere w’agateganyo wa Shampiyona n’amanota 22 umwanya abakunzi ba Rayon Sports bari bamaze igihe kinini bifuza nubwo icya mbere bifuza ari igikombe gusa iyi niyo nzira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Anonymous
1 year ago

Iyi nkuru yanyu yuzuyemo amakosa

Mama wa Diamond yarutishije Zuchu ibindi bizungerezi byakundanye w’umuhungu we

Umubyinnyi kabuhariwe Titi Brown umunsi w’urubanza rwe wigijwe inyuma, ubu 2023 iragera akiri muri gereza i Mageragere