in ,

Mama wa Diamond yarutishije Zuchu ibindi bizungerezi byakundanye w’umuhungu we

Nyuma y’uko Diamond Platnumz na Zuchu beruye ko bari mu rukundo, kuri ubu nyina wa Diamond Platnumz yamaze guha umugisha urukundo rw’aba bombi amurutsiha abandi bakobwa beza bigeze gukundana na we.

Sanura Kasim, nyina wa Diamond, yahaye umugisha urukundo rwabo, ubwo yifurizaga Zuchu isabukuru nziza y’amavuko.

Ati “Nkwifurije kurambana imigisha myinshi mukazana wanjye Zuchu”.

Ibinyamakuru byo muri Tanzaniya byatangaje ko nyuma y’amagambo ya nyina wa Diamond kuri Zuchu agaragaza amahirwe adasanzwe uyu mukobwa agize mu rukundo rwe na Diamond, cyane ko abandi bakobwa bose bakundanye na Diamond batigeze bishimirwa n’uyu mubyeyi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musanze: Umugabo yibye ingurube maze aza gufatwa yamaze kuyica umutwe barayimwikoreza

Rayon Sports igiye gusezerera abakinnyi 2 muri uku kwezi kwa 12 nubwo bakinishijwe