in

Police Fc iri gushaka umutoza mushya ndetse harimo n’ukundwa n’abanyarwanda benshi

Frank Nuttal utoza Police Fc afite amahirwe menshi yo kuba yasesererwa muri iyi kipe ya police Fc dore ko ibyo yasezeranyije ubuyobozi harimo gutwara ibikombe none bikaba byaranze.

Ikipe ya Police imwe mu zahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe ariko ubu ikaba irimo kugaragurika, ubuyobozi bw’iyi kipe ntago bwishimiye imitoreze ndetse n’imibanire ya Nuttal n’abo bakorana.

Amakuru ahari ni uko abatoza babiri b’abanyarwanda aribo Mashami Vincent na Andre Cassa Mbungo aribo bari kuganirizwa n’ubuyobozi bwa Police FC ndetse ngo ibiganiro birimo kugenda neza hagati yabo.

 

Yaba ari Mashami ndetse na Cassa bombi baheruka gutakaza akazi ariko Cassa niwe uhabwa amahirwe yo gutoza Police FC kuko igikombe cy’amahoro iyi kipe ifite ariwe wakiyihaye.

Mashami Vicent nyuma yo kurangiza amasezerano mu ikipe y’igihugu ashobora guhita yerekeza muri Police Fc dore ko yigeze gukura abantu muri guma mu rugo.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu byamukomeranye imbere y’uwahoze ari umugabo kubera ko ngo atizera Imana

Amakuru mashya kuri Ndimbati nyuma y’ibyazindutse ku mbuga nkoranyambaga