in

Ibintu byamukomeranye imbere y’uwahoze ari umugabo kubera ko ngo atizera Imana

Kanye West yongeye kuvugisha abatari bake ubwo yongeraga kwibasira uwahoze ari umugore we Kim Kardashian, aho avuga ko atagakwiye kuba ari we urera abana babyaranye.

Yavuze ko kandi Kim Kardashian atagakwiye kurera abana be kubera ko ngo Kim Kardashian atubaha Imana, kandi ngo Kim Kardashian yasuzuguye umgabo we asubiza umwana wabo kuri Tik Tok kandi yari yarabimubujije.

Nk’uko ikinyamakuru People Magazine kibitangaza, kivuga go uyu murapeli akomeje kwibasira uwahoze ari umugore we, amushinja agasuzuguro ndetse no kutizera Imana.

Amarangamutima ya Kanye West yazamuwe n’ifoto ya Kim Kardashian ari kumwe n’umwana wabo North West ku rukuta rwa Tik Tok kandi yari yarabibujijwe n’umugabo we babyaranye.

Kanye West yatangaje ati: ”Umukobwa wanjye ntabwo azayoborwa n’abantu batizera Imana. Ndi mu mwanya mwiza w’Imana nkurikiza ubushake bwayo”.

Yongeraho ati: ”Kim ntashaka ko mbona abana banjye, ntabwo ashaka ko baza mu iteraniro ryo ku Cyumweru. Ibi ndikubivugira ku mugaragaro kuko umuryango wanjye uzwi kandi ibi ni byo nemerewe gukora imbere y’amategeko mfite uburenganzira ku bana banjye”.

Kanye West akomeza avuga ko adashaka ko Kim Kardashian akomeza kurera abana kubera ako atabayobora mu nzira nziza z’abizera Imana, kandi akaba asaba ko Kim Kardashian yakongera gukura umwana wabo North West kuri Tik Tok.

Kim Kardashian nta kintu yari yatangaza ku bintu ashinjwa n’uwahoze ari umugabo we babyaranye abantu bagera kuri bane ( abakobwa babiri n’abahungu babiri)

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuraperi ukomeye mu Rwanda yatawe muri yombi kubera ubujura

Police Fc iri gushaka umutoza mushya ndetse harimo n’ukundwa n’abanyarwanda benshi