in

Amakuru mashya kuri Ndimbati nyuma y’ibyazindutse ku mbuga nkoranyambaga

Ibintu bikomeje kuba bibi ku munyarwenya Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati muri filime z’urwenya na filime mbarankuru hano mu Rwanda.

Hashize iminsi mike uyu mugabo atawe muri yombo aho acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana utari wuzuza imyaka y’ubukure.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Werurwe, hazindutse amakuru avuga ko uyu munyarwenya yaba yarekuwe n’urwego rw’ubishinjacyaha buri gukurikirana ikirego cy’uyu mugabo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yanyomoje ayo makuru yabyutse asakara mu bitangaza makuru bigiye bitandukanye.

Yavuze ko Ndimbati agifunze mu gihe bakiri gukora iperereza ndetse baniga kuri dosiye ye izashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe cyajyenwe n’itegeko.

Dr Murangira Thierry yagize ati: “Aracyafunze by’agateganyo, iperereza rirakomeje ku cyaha acyekwaho cyo gusambanya umwana, kandi hari ibimenyetso bifatika bituma agumya gucyekwaho kuba yarakoze icyaha.”

Yongeyeho ati: ” Dosiye ye irashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe cyajyenwe n’itegeko.”

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Police Fc iri gushaka umutoza mushya ndetse harimo n’ukundwa n’abanyarwanda benshi

Ibyari umunezero w’umukino byaje kurangira ari imvururu zikomeye