in

Paul Pogba yashyizeho ibihembo nyuma yo kwinjirirwa

Paul Pogba yashyizeho ibihembo ku muntu uratanga amakuru ku bantu binjiye mu rugo rwe ubwo Manchester United yakinaga na Atlético Madrid ku wa Kabiri.

Kwinjira mu rugo rwa Paul Pogba bitemewe byabaye ubwo uyu mugabo ukomoka mu Bufaransa yari ari gukina umukino wa Manchester United na Atlético Madrid mu kiciro cya 16 kirangiza, mu mukino wabereye kuri Old Trafford.

Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Paul Pogba yatangaje ko nyuma y’umukino yihutiye kujya mu rugo atazi niba abana be bari bazima ndetse batababajwe.

Yakomeje avuga ko abinjiye mu rugo rwe bamazemo iminota itanu, ubwo abana be bari basinziye mu byumba bararamo.

Muri uyu mukino, Paul Pogba yaje mu kibuga asimbuye ku munota wa 67 w’umukino, mu gihe Manchester United yatsinzwe na Atlético Madrid igitego 1-0 ihita isezererwa ku bitego 2-1 mu mikino ibiri.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo yaraye agerewe mu kebo kamwe nk’aka mugenzi we Lionel Messi

Jose Mourinho benshi bamwise umuhanuzi nyuma y’uko Man U ivuyemo.