in

Cristiano Ronaldo yaraye agerewe mu kebo kamwe nk’aka mugenzi we Lionel Messi

Cristiano Ronaldo yaraye na we asezerewe muri Champions League nka mugenzi we Lionel Messi, aho ikipe ya Manchester United yaraye itsindiwe iwayo na Atletico Madrid yo muri Espagne.

Mu ijoro ryakeye nibwo habaye umukino wahuzaga ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza na Atletico Madrid yo muri Espagne, wari umukino wo kwishyura wa kimwe cya munani.

Umukino ubanza hagati yayo makipe yombi wari wabereye muri Espagne mu byumweru bitatu bishize, uwo mukino ukaba waraje kurangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Umukino wo kwishyura wabereye Old Trafford ku kibuga cya Manchester United. United nk’ikipe yari yakiriye yatangiye umukino ishaka instinzi aho hari n’igitego iyi kipe yari igiye kubona gusa umuzamu wa Atletico Madrid ababera ibamba.

Atletico Madrid yaje ibizi neza ko amahirwe ari 50 kuri 50 ari na cyo cyayisunitse muri uyu mukino, binyuze mu bataka ba Atletico Madrid haje kuboneka igitego cya mbere cya ATM cyatsinzwe na Joao Felex gusa ariko umusifuzi yaje kucyanga kubera ko Felex yari yaraririye.

Atletico Madrid ntago yacitse intege dore ko yakomeje gushaka igitego iza no kubigeraho ibifashijwemo na Ronan Lodi watsinze igitego cy’umutwe.

Nyuma y’icyo gitego Manchester United yakangutse itangira kwataka Bruno Fernandez atangira kugerageza imipira ya kure ariko byose biba ibyibusa.

Iminota 90 y’umukino yaje kurangira ikipe ya ATM ikiri imbere n’igitego kimwe ku busa, iba isezereye Manchester United ku cyinyuranyo cy’ibitego bibiri kuri kimwe (2-1)

Imyaka yihiritse ari itatu Cristiano Ronaldo na Lionel Messi batagera ku mukino wa nyuma wa Champions League

 

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukunzi wa Ruvuyanga yaciye amarenga ko ubukwe buri hafi

Paul Pogba yashyizeho ibihembo nyuma yo kwinjirirwa