in

Jose Mourinho benshi bamwise umuhanuzi nyuma y’uko Man U ivuyemo.

Ku wa kabiri, Manchester United yavanywe muri Champions League na Atletico Madrid, itsindwa ibitego 2-1 byose hamwe mu mukino wabahuje wa kimwe cya 8.

Manchester United nyuma yo gushaka gukomeza mu kicuro gikurikiraho mu marushanwa ya Champions League, gusa inzozi zikaba zaje kutaba impamo kuko Atletico Madrid yaje kubatsinda igitego kimwe ku mikino wabahuje wabereye kuri Old Trafford.

Gusezererwa, ni ikintu cyari cyarerekanwe bwa mbere na Jose Mourinho muri 2018 nyuma yuko Man Utd ikuwemo na Sevilla mu cyiciro cya mbere cya knockout igihe Jose Mourinho yari umutoza wayo.

Avuga ku kuntu abona Manchester United yavuze ko ku myaka irindwi ishije abatoza bane bose bamwe baviriyemo mu matsinda abandi baviramo muri kimwe cya 16 abandi ntibanarenze umutaru, ndetse yakomeje avuga ko bitoroshye kuba Manchester United yakomeza mu gihe hadahindutse byinshi.

Muri sizoni ya 2019/2020 Manchester United yageze muri kimwe cya kabiri cya Europa League mbere yo gukurwaho na Sevilla, naho muri Champions League iheruka basezerewe mu matsinda ya Champions League hanyuma batsindwa na Villarreal kumukino wanyuma wa Europa League.

Ubungubu Man U ihanganye nu rugamba rwo gushaka itike yo kujya mu marushanwa akomeye yo mu Burayi mu marushanwa ataha, muri iki gihe Man Utd yicaye ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa Premier League, ikaba ifite inota rimwe munsi ya Arsenal imaze gukina indi mikino itatu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Paul Pogba yashyizeho ibihembo nyuma yo kwinjirirwa

#MissRwanda2022: Kayumba Darina yatunguranye yerekana impano yo kurapa (video)