in

Papa Francis yashimagije bikomeye Maradona uherutse kwitaba Imana.

Papa Francis yashimye cyane umunya Argentina Diego Maradona uherutse kwitaba Imana maze avuga ko yari nk “umusizi” mu kibuga.

Agaruka kuri nyakwigendera Diego Maradona, Papa Francis yavuze ko uyu mukinnyi wamenyekanye cyane muri Napoli, uko yari atandukanye n’abandi ku buhanga bwe mu kibuga, no hanze yacyo yari atandukanye, kuko yari umuntu mwiza muri rubanda.

Papa Francis yavuze uko we na Maradona bahuriye mu kirori kiswe icy’amahoro, bombi bafite intego yo gufasha abana mu 2014.Mu kiganiro yagiranye na La Gazzetta dello Sport, Papa Francis yagize ati:

Nahuye na Diego Armando Maradona ku bw’amahirwe mu birori by’amahoro mu 2014. Mu byishimo byinshi, ndibuka buri kimwe cyose Maradona yakoreye ikigo cya Scholas Occurrentes, nibyo bikenewe ku Isi hose”.
“Mu kibuga yari umusizi, umuhanga cyane watanze ibyishimo kuri Miliyoni zitabarika z’abantu, haba muri Argentina ndetse no muri Napoli. Ikindi kandi yari umugabo usabana cyane”.

Uyu munyacyubahiro yahishuye icyo yifuza mu 2021, agendeye ku mupira Maradona yamuhaye ubwo bahuraga.

Yagize ati “Icyo nifuza kiroroshye, ndabivuga mu magambo yanditse ku mupira yampaye: ‘Gutsindwa uri inyangamugayo biruta gutsinda mu buriganya n’ubuhemu’. Nibwo buryo bwiza bwo kubaho”.

Twibutse ko Maradona yitabye Imana tariki ya 25 Ugushyingo 2020 ku myaka 60 y’amavuko, azize indwara y’umutima yari amaranye igihe kirekire.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo yasinye amasezerano mashya y’ubuzima bwe bwose,azakuramo akayabo.

Uretse kuba tungurusumu ari umuti ukomeye ku buzima bw’umuntu ,wari uzi ko yirukana imibu n’utundi dukoko?