in

Ny’iribyago imbwa ziramwonera koko! Agahinda ni kenshi kuri Emery Bayingana n’ikipe ye ya Gor Mahia

Emery Bayisenge ukina hagati kibuga mu ikipe y’igihugu Amavubi, nyuma y’igihe kinini adakina imikino Nyafurika, nubwo ikipe ye ya Gor Mahia yo muri Kenya yari yabonye itike ntabwo iyizakina uyu mwaka kuko yakuwe muri aya marushanwa.

Gor Mahia ya Emery Bayisenge yagombaga kuzahagararira Kenya mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League nyuma kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2022-23.

Impamvu ni ukuba yarananiwe kwishyura amadeni ibereyemo abahoze ari abakinnyi bayo bityo ikaba yakuwe mu makipe 54 azakina amarushanwa ya 2023-24 aho bivugwa ko ishobora gusimbuzwa Tusker FC yabaye iya kabiri muri shampiyona ariko bikaba bitaremezwa.

Iyi kipe ikaba yanaraniwe kwishyura miliyoni 62 z’amafaranga y’u Rwanda harimo miliyoni 18 za rutahizamu w’Umunye-Congo Sando Yangay, miliyoni 9 za rutahizamu w’Umurundi Jules Ulimwengu na miliyoni 35 z’Umunya-Mali Adama Keita.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Azemera yicare ku gatebe mpaka: Kylian Mbappe ntakozwa ibyo kujya mu ikipe Paris Saint Germain yamushimiye

Habereye impanuka y’indege ihitana ubuzima bw’abantu benshi