in

Ni ukwitonda; Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe muri uku kwezi kwa gatanu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko muri Gicurasi 2023 hazagwa imvura idasanzwe mu gihugu, kiburira Abaturarwanda kwitwararika.

Mu itangazo Meteo Rwanda yatanze kuri uyu wa 1 Gicurasi 2023, yavuze ko mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 200. Imvura iteganyijwe iri hejuru gato y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Gicurasi mu bice byinshi by’Igihugu.

Igice cya mbere giteganyijwe imvura iri hejuru y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu, naho igice cya kabiri nicya gatatu biteganyijwemo imvura nk’isanzwe igwa muri ibyo bice bw’ukwezi kwa Gicurasi.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku bushyuhe bwo mu Nyanja ngari, iya Pasifika niy’Ubuhinde buzaba buri

hejuru gato y’ikigero gisanzwe mu kwezi kwa Gicurasi hiyongereyeho isangano ry’imiyaga ryerekeza mu gice cya ruguru cy’Isi.

Imvura iri hagati ya milimetero 175 na 200 iteganyijwe mu gice cy’Amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Igihugu no mu gice gito cy’Akarere ka Nyamasheke.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Afite impano nyinshi! Memphis Deepay wahoze ari umukinnyi wa Barcelona, yasohoye indirimbo nshya

Umugabo wari ugiye kwiba avoca mu gicuku yahananutse mu giti yisekura hasi ahita ashiramo umwuka