in

Nubona ibi bimenyetso ku mukobwa urimo gutereta uzamenye ko yahoze ari indaya aza kubivamo.

Ibimenyetso byerekana ko umukobwa urimo kurambagiza yaba yarakoze uburaya akaburambirwa akaza kwishakira umugabo ariko butaramushiramo, hari ikibazo cyo kuba yakujijisha bitewe n’ubwiza bwe cyangwa imico ari kukwereka ariko muri icyo giheĀ  yari asanzwe akora aka kazi.

Hari ibimenyetso wamenya byagufasha kumenya uyu mugore, kubera ko uyu ntabwo ariwe mugore wifuza kuzabana nawe, cyane ko niba ushaka ubunyangamugayo mu rukundo, ubunyangamugayo bwe abubikiye uzazana amafaranga menshi aruta ayawe kandi nunanirwa kumuha ibyo ashaka buri gihe uzamubura ikindi gihe.

Ahorana umuco wo kubanza kugusaba ikintu (gishobora no kuba amafaranga) mbere yuko muryamana.

Aba bakobwa bitangira basa naho bari mu kazi rwose, kuko iyo abonye inshuti y’umuhungu yifuzaga amuha ibyo ashaka buri gihe kandi neza mu ntangiriro ntakintu amusabye, ariko noneho reka azamenyeko yamaze kukujya mu mutwe ko umukunda ko ntawundi wagushimisha nkawe azahita agabanya ibyishimo yaguhaga, wongera kwishima mu buriri iyo mugiyeyo wamaze kugira icyo umuha mbere (akenshi ni ikintu kiba gifite agaciro mu mafaranga) ubu noneho imibonano iba yabaye nk’igihembo mu rukundo.

Akunda gukoresha amagambo nk’indaya, akantu n’andi asebya inshuti ze cyangwa abandi bagore aba adashaka;

Niba waraturanye n’indaya cyangwa wararebye aho ziba zishyamirana ijambo rimwe rikunda kuziranga ni ijambo “wakantu we” (gupfobya umuntu) ubundi ibyo umuntu yirirwamo nibyo bimuhora mu mutwe buri gihe aba yibuka cyangwa yibereye mu buzima yabagamo mbere.

Ntatinya kukubwiza ukuri ko atizera inshuti ze na gato ariko ko adashaka kuzibura

Umuhanga yaravuze ngo inyoni z’ubwo bumwe ziguruka umujyo umwe,ata umutwe cyane akabura amahoro iyo amenye ko wari kumwe n’izonshuti ze adahari bikarangwa no kukubaza ibibazo byinshi biyerekeranye n’ibiganiro wagiranye nabo.

Aba yivuga ibigwi anishimira uburyo azi gushimisha abagabo mu buriri n’uburyo akurura abagabo ariko agahorana ishyari ry’abakobwa bamurusha ubwiza;

Azi neza ko ikintu azi kurusha ikindi ari ugushimisha umugabo mu buriri buri gihe, kiba aricyo kiganiro nk’aho abasore bose batandukanye bahora bamuhamagara banamusaba kongera kuryamana nabo, ibi byose ahora abikubwira kugirango utamuca amazi ahubwo wumve uburyo uzahomba ni mutandukana, gusa niba witegereza neza ubonako ahora arwana n’uko utagera hafi y’abakobwa bakiri bato cyangwa abagore beza ahubwo aba yumva abo bantu atababona iruhande rwe.

Aba yinjiza amafaranga make mu buryo buzwi ariko akabaho mu buzima buhenze kandi ntazindi mfashanyo nibura ahabwa n’umuryango we.Ni nde wishingira ibyo byose, ese wavugako ari inguzanyo za banki?

Icyumweru nti cyashira atakubwiye ko ataboneka nibura umunsi umwe ariko ntaguhe ibisobanuro bw’ibyo ahugiyemo.

Ntabwo mboneka , ni ijambo rimaze kumenyerwa muri uyu mwuga w’uburaya, ubundi umukobwa usanzwe mukundana ahita akubwira ntaguca kuruhande ikimuhugije kugirango mwimure gahunda y’icyo wamushakiraga kuruta kukubwira ibintu bitumvukana yinyuza hirya no hino kugirango wumve ko mutari bubonane kandi biba bizwi neza ko ntakazi afite kuri uwo munsi cyangwa kujya ku ishuri.

Uzagera aho ubona ibimenyetso nka pelike (ubwoko bw’imisatsi ya kizungu)y’amabara atandukanye, ingano zitandukanye, n’ubwoko butandukanye.

Umukobwa uzasangana ibi bintu; aba afite uburambe muri uyu mwuga, iyi misatsi ayikoresha ahisha cyangwa yihindura isura iyo ari munzu z’utubyiniro cyangwa ahandi hantu hahurira abantu benshi aba ateganya gukura umukiriya. ariko adashaka ko hari uwamumenya.

Ahora anenga abakobwa bateretwa n’abahungu bafite ubushobozi buke.

Uzamwumva yivugisha amagambo nk’aya “kuberiki ariko hano ku isi usanga abakobwa beza aribo bapfa ubusa ugasanga bateretwa n’abasore batagira ikintu?”ntazatinya kukubwira ko hanze hari abagabo beza kandi bafite amafaranga bamuha buri kimwe cyose yakwifuza.

Yabaye imbata y’amafaranga, akunda ibintu kuburyo burenze;
Ikintu kiba mu mitwe y’indaya cyibanze:

Avuga amafaranga, ahora ariyo atekereza, niyo aryamye, niyo arota, uyu mugore ashimishwa no guhabwa amafaranga gusa, n’igihe kimwe aba ayasaba naho bitari ngombwa ntanarimwe yanga impano y’amafaranga, amafaranga nicyo kintu yihutira gutangiraho igitsina cye kurusha ibindi.

ibi ntitbikuyeho ko umuntu ashobora kuba indaya akabivamo akubaka urugo rukomeye kuruta utarayibaye ubundi hari indaya kubera ingeso izo ntizihinduka hakaba indaya kubera ubuzima atarizo zabihisemo ahubwo ari ukubera ibihe bisanzemo bagahitamo gushaka imibereho muri ubwo buryo abo bashobora guhinduka iyo ubuzima buhindutse.Ikindi hari abagore cyangwa abakobwa ushobora gusangana iyi myitwarire akaba ariko bateye ,abandi akaba ari ibya nyabyo,ni ahawe ngo ushishoze cyane.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Karangwa
Karangwa
3 years ago

Uvuze ubusa pe !!!!! Kugira perike zamabara nuburyo byo gusa neza
Inkuru zarabuze ubanzašŸ¤”gute uta umwanya Ku kintu nkicyi kidafitiye rubanda Kamari koko

Abana nyuma yo guhabwa amatike y’ubuntu bakoreye ibidasanzwe kuri stade England 0-0 Italy.

Abakinnyi babiri bahoze mu ikipe ya Apr Fc bayisuye mu myitozo bahobera Adil karahava (Amafoto)