in

Ngaba abahanzi nyarwanda bahiriwe bikomeye n’umwaka wa 2020 kurusha abandi (amafoto)

Mu gihe bamwe mu bahanzi bavuga ko uyu mwaka wa 2020 turimo gusoza wabagendekeye nabi,gusa bigaragara ko hari abo wabashije kubera uw’amata n’ubuki bakabona agatubutse babikesha kwamamariza amasosiyete akomeye hano mu Rwanda bagiye bagirana nazo amasezerano .Nkuko turabibona muri iyi nkuru:

1.Super Manager

Kuri uyu wa Gagatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, ni bwo uyu muhanzi benshi bafata nk’umunyarwenya yashyize umukono
ku masezerano y’imyaka ine yagiranye na Speranza Group Ltd. aho mu myaka 2 yamasezerano azahabwa miliyoni 200 (Frw) zose.Bigahita bimushyira ku mwanya wa mbere.

 

2.Bruce Melodie 

Tariki 29 Nyakanga 2020 Bruce Melody nawe yashyize umukono ku mazeserano yo kwamamaza ikinyobwa cyo muri Poland kitwa Brok. Aya masezerano azamara umwaka yatumye uyu muhanzi ahabwa sheki ya Miliyoni 50 Frw bituma nawe aza kumwanya wa 2 mu bahiriwe n’uyu mwaka

3.The Ben 

The Ben aza ku mwanya wa gatatu mu babonye agatubutse muri uyu mwaka binyuze mu ma kontaro bagiranye n’ama sosiyete. Aho Tariki 20 Kanama 2020, yashyize umukono ku masezerano ya miliyoni 42 z’amafaranga y’u Rwanda yo kwamamaza telefone
z’uruganda rwa TECNO Mobile.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

UBUSHAKASHATSI: Wari uzi ko gukoresha telefoni cyane bitera indwara nyinshi ndetse n’urupfu?

Umuraperi Lil Wayne arashinjwa ubwambuzi bukabije .