in

Umuraperi Lil Wayne arashinjwa ubwambuzi bukabije .

Umuraperi Lil Wayne  yajyanwe mu nkiko n’Uwahoze ari Manager we amushinja kumwambura akayabo ka miliyoni 20 z’amadolari ubwo bari bagikorana.

Umugabo witwa Ronald Sweeney niwe wahoze agenzura inyungu z’umuraperi Lil Wayne mu bijyanye n’amafaranga guhera mu mwaka wa 2002 kugeza ubwo batandukanye mu mwaka wa 2018.

Uyu mugabo akaba yareze Lil Wayne amushinja kutamwishyura akayabo k’amafaranga angana na miliyoni 20 z’amadolari. Aya mafaranga akaba yaragombaga kuyamwishyura mu mwaka wa 2005 ubwo yamuburaniraga mu kirego cyarebaga inzu ye itunganya umuziki izwi ku izina rya Young Money.

Ronald Sweeney uretse kuba yari manager wa Lil Wayne ubusanzwe yari umunyamategeko ni nawe kandi waburaniraga uyu muhanzi mu nkiko mu birego bitandukanye byaregaga uyu musore. Mu mwaka wa 2005 akaba yaratsinze urubanza rwaregaga Lil Wayne ari naho yagombaga kumwishyura miliyoni $20.

Guhera mu mwaka wa 2005 Lil Wayne yatsinda urubanza ntiyigeze yishyura amafaranga uwamuburaniye ariwe Ronald Sweeney gusa bakomeje gukorana bisanzwe amwizeza ko amafaranga azayamuha.

Mu mwaka wa 2017 umuraperi Lil Wayne yashatse undi manager witwa Cortez Bryant guhera ubwo aba agize abashinzwe inyungu ze babiri. Aba bagabo bombi ntibigeze bacana uwaka bitewe n’uko Lil Wayne yishyuraga Cortez ariko ntabashe kuvamo umwenda wa Ronald.

Ronald Sweeney yakomeje kwishyuza amafaranga ye Lil Wayne gusa uyu muraperi yicira ibiti mu matwi ari nabyo byatumye ahita amwirukana amushinja kudakora inshingano ze neza.

Magingo aya Ronald yamaze kugeza ikirego cye mu nkiko ndetse nk’uko yabitangarije ikinyamakuru The Hollywood Reporter ngo yizeye neza ko azatsinda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngaba abahanzi nyarwanda bahiriwe bikomeye n’umwaka wa 2020 kurusha abandi (amafoto)

Wema Sepetu yahishuye ko yumva ashobora gupfa.