in

UBUSHAKASHATSI: Wari uzi ko gukoresha telefoni cyane bitera indwara nyinshi ndetse n’urupfu?

Muri iyi minsi asanga nta muntu n’umwe udafite telefoni ngendanwa cyane cyane urubyiruko, yego birumvikana ni iterambere ariko Nk’uko bitangazwa n’abahanga mu ikoranabuhanga, burya ngo telefone ngendanwa bakunze kwita Mobile ziteza ibibazo byinshi ku buzima bwa muntu bitewe n’imirasire ya rukuruzi “electromagnetiques”.

Abahanga mu by’ubushakashatsi mu miterere ya muntu ndetse n’ikoranabuhanga, bavuga ko zimwe mu ndwara umuntu utunze telefone ngendanwa z’ibirahuri (Smart phones) ashobora kurwara, harimo kanseri yo mu mutwe, indwara zo mu bwonko bita (céphalées), n’izindi harimo no kuba izi ndwara zamuhitana.

Mu myaka ishize habagaho telefone ntoya zakoreshwaga ubanje gukanda utubuto, umuntu wese wakoreshaga izo telefone ntakibazo yashoboraga kugira kuko zo zitagiraga ama electromagnetiques meshi bityo ugasanga abantu bose bazikoresha.

Gusa kuri ubu haje Smart phone ari zo telefone z’ibirahuri zigezweho muri iki gihe zifite ama electromagnetiques menshi ninazo ahanini usanga ziteza abantu ibi bazo byinshi kubera kuzihugiraho cyane. Muri ibyo bibazo niho usanga, kurwara amaso, ijosi, imitsi yo mu bwonko ndetse ko kuryama nabi.

Abantu benshi bakunze gukoresha telefone baryamye ugasanga barimo kuyivugiraho rimwe na rimwe bakayikoresha bajya ku mbuga nkoranyambaga harimo whatsapp, twitter, facebook n’izindi zitandukanye, bityo umuntu yabyuka akabyuka afite umunaniro cyangwa yarwaye kubera ko imirasire ya telefone yamwinjiye mu mubiri ari myishi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kera kabaye umukobwa w’ikizungerezi wabyaranye na Safi aramenyekanye(AMAFOTO)

Ngaba abahanzi nyarwanda bahiriwe bikomeye n’umwaka wa 2020 kurusha abandi (amafoto)