Ku munsi w’ejo imikino yo gushaka itike yo kuzajya muri gikombe cy’isi 2018 yari ikomeje hirya no hino ku isi, umwe mu mikino yari itegerejwe cyane akaba ari umukino wagombaga guhuza ikipe ya Argentine iyobowe na Lionel Messi n’ikipe ya Brazil na kizigenza wayo Neymar gusa byaje kurangira Neymar na bagenzi be bahaye isomo rya ruhago Messi na benewabo.
Uyu mukino umukinnyi w’ikipe ya Liverpool, Coutinho niwe watangiye afungura amazamu ku munota wa 24 w’umukino ku ishoti ryiza cyane yataye inyuma y’urubuga rw’amahina. Neymar nawe yaje kunyeganyiza incundura ku munota wa 45 w’umukino bajya kuruhuka ari 2 ku busa.


Mu gihe cya kabiri cy’umukino Brazil yakomeje kotsa igitutu Argentine nuko ku munota wa 59 umukinnyi Paulinho abaona igitego cya 3 Brazil iba ikubise Argentine, Messi n’abambari be bataha bimyiza imoso.

Nyuma yiyo nsinzi Brazil yahise ifata umwanya wa mbere mu guhasha itike y’igikombe cy’isi mu gihe Argentine yo kuri ubu iri ku mwanya wa gatandatu iramutse itusubiye yahita asezererwa.




