Rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint-Germain, Neymar Jr yongeye gushimangira ko adateze kureka kwinezeza no gukoresha ibirori,nubwo mu minsi ishize byari bimukozeho ndetse avuga ko agumye mu by’umupira w’amaguru yazaturika.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Neymar yateje impaka cyane ubwo byavugwaga ko yateguye ibirori by’akataboneka byo gusoza umwaka, ndetse yari agiye kugezwa mu mategeko kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda koronavirusi. Ibi byatumye bamwe bamushinja ko atazi ibyo akina na byo ndetse bavuga ko atarakura dore ko yashakaga kwishyira mu mazi abira yirengagije inshingano ze.
Byagaragaye ko uwahoze ari umustar wa Barca adafatana uburemere inshingano ze muri PSG kandi akemera ko ibirangaza hanze bigira ingaruka ku mikorere ye, ariko ubu yahakanye ko ari imico ititaye ku gutekereza ku ngaruka z’ibikorwa bye.
Neymar yabwiye ESPN ati: “None, ninde udakunda ibirori? Umuntu wese akunda kwinezeza”. “Nzi igihe nshobora kugenda, nzi igihe nshobora kubikora, n’igihe ntabishoboye. “Bitandukanye n’ibyo abantu batekereza, ko ntakuze, ko ntazi icyo nkora.”
Rutahizamu wa PSG yongeyeho ati: “maze imyaka itari mike ndi mu mupira w’amaguru. Niba ugumye ku ijana ku ijana umutwe wawe wibanda ku gukina umupira w’amaguru gusa, ku bwanjye, warangiza ugaturika.”