in

Urukingo bikekwa ko ruzahabwa ibihugu byinshi byo muri Afurika biravugwa ko rudakora.

Uru rukingo rwa oxford AstraZeneca bimwe mu bihugu byo muri Afurika byamaze gusaba ,rukomeje gutera urujijo rukomeye aho bivugwa ko rudakora ku barengeje imyaka 65 .Suede nicyo gihugu giherutse gutangaza ko kitazemera ko urwo rukingo ruhabwa abarengeje imyaka 65 y’amavuko bikaba byatangajwe na minisitiri w’ubuzima muriki gihugu.

Kuri uyu wa kabiri, ikigo cy’ubuzima cyo muri Suwede cyatangaje ko urukingo rwa AstraZeneca ruzahabwa abafite hagati y’imyaka 18 na 64 mu gihe urwakozwe na BioNTech / Pfizer na Moderna ruzakoreshwa ku bafite imyaka 65 kuzamura.

Yongeyeho ko ishobora guhindura ibyifuzo byayo nyuma yo kubona ibisubizo bivuye mu igeragezwa ry’amavuriro muri Amerika mu mezi ari imbere. Icyemezo cyacyo, kije nyuma y’amasaha make Polonye ivuze ko izaha urwo rukingo abatarengeje imyaka 60 gusa kandi mu gihe hari ugushidikanya mu Budage no mu Bufaransa ku bijyanye n’urwego rw’imikorere ku bageze mu za bukuru, na rwo ni ingirakamaro kuko AstraZeneca ari uruganda rukora imiti mu Bwongereza na Suwede rufite Wallenberg umuryango w’inganda nk’umunyamigabane munini.

Aya makuru umuntu yakwita urucantege aje mugihe uru ruganda rwa AstraZeneca binyuze mu kigo Serum Institute cyo mubuhinde cyamaze kwemerera umugabane wa Africa inkingo za covid-19 zingana na miliyoni zisaga 600, bikekwa ko izi nkingo ari nazo u Rwanda rushobora kuzabonaho muza mbere. Biramutse bibaye ukuri ko uru rukiko rudakora kubantu barengeje imyaka 65, byaba bisubiye hasi kuko mu bagomba guhabwa inkingo bwa mbere harimo abafite imyaka yigiye hejuru.

Kugeza ubu nta makuru menshi aratangazwa n’inzego zibishinzwe muri Astra Zeneca ndetse n’ibihugu byatumije nyinshi murizi nkingo harimo na Africa ntacyo birabivugaho. Gusa ibijyanye n’inkingo biracyari ihurizo rikomeye kubihugu bidafite ubushobozi buhagije cyane cyane bya Afurika kuko inkingo za mbere hafi ya zose zihariwe n’ibihugu bikize ku isi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Neymar ati:《Sinzigera mpagarika ibirori ,ngumye muri ruhago gusa naturika》.

Ibyo wamenya kuri ‘infections vaginales’ ku bagore,n’uko wazirinda.