Biravugwa ko rutahizamu wa PSG Neymar yatangiye koshya Lionel Messi ko yakwanga kwerekeza muri Manchester City akamusanga i Paris Saint-Germain bagakinana. Dore ko Messi yiteguye kuva muri Barcelona kuri transfert y’ubusa amasezerano ye narangira muri uyu mwaka.
Aba Bombi bagize 2/3 by’abakinnyi ba mbere bamamaye hamwe na Luis Suarez muri Barcelona, batsinze inshuro zirenga 300 mugihe bamaranye. Ubu ariko, bivugwa ko Messi na Neymar biteguye guhurira mu murwa mukuru w’Ubufaransa nkuko Metro dukesha iyi nkuru yabyanditse.
Nyuma yo kunanirwa kuva muri iyi kipe, Messi yakoze ibishoboka byose aguma muri Nou Camp, ariko ntibiteganijwe ko azahaguma kurenza shampiyona y’uno mwaka irangiye.Dore ko yagiye agirana ibibazo bitandukanye na Barcelona ndetse akifuza kuyivamo cyane aho gyanavuzwe ko yifuza kujya muri Manchester City.
Uyu rutahizamu Messi yahujwe na Manchester City, nyuma yuko Pep Guardiola yananiwe kumugura mu mpeshyi ishize.Ariko nk’uko amakuru abitangaza, Neymar ngo yijeje Messi ko yazaza bagahurira muri PSG iyobowe n’umutoza mushya Mauricio Pochettino aho kugira indi kipe yindi ajyamo harimo na Manchester City.