in

Myugariro ukomeye Amavubi agenderaho yateye uwinyima ikipe ikomeye yashakaga kumuha amafaranga menshi

Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda, Nirisarike Salomon yabenze ikipe yo muri Iraq ya Zakho Sports Club.

Salomon wari umaze amezi 6 nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Urartu FC yo muri Armenia yanze kujya gukina mu cyiciro cya mbere muri Iraq.

Uyu mukinnyi akaba aheruka kwakira ubutumire bwo kwerekeza muri Iraq mu cyiciro cya mbere mu ikipe ya Zakho Sports Club.

Tariki ya 30 Ukuboza 2022, iyi kipe yandikiye Nirisarike Salomon nk’uko bigaragara mu butumire ISIMBI ifitiye kopi bamumenyesha ko bamushimye, bifuza ko yayerekezamo mu gihe cy’umwaka umwe.

Nirisarike Salomon yamenyeshejwe ko ikipe yiteguye kujya imwishyura ibihumbi 5 by’amadorali ku kwezi (arenga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda) kongeraho itike y’indege yo kuva no gusubira mu Bubiligi aho atuye.

Uyu myugariro uri no mu bakapiteni b’ikipe y’igihugu Amavubi, yagombaga kwerekeza mu Bushinwa ariko kubera ko icyorezo cya COVID-19 kirimo kuzamuka cyane muri iki gihugu byaragoranye kubona Visa ijyayo.

gabane w’u Burayi mu Bubiligi mu ikipe ya Royal Antrwerp muri 2012 ayivamo muri 2014 yerekeza muri Sint-Truiden, yavuyemo muri 2016 yerekeza muri AFC Tubize zose zo mu Bubiligi, aza kuyivamo muri 2019 ari bwo yerekezaga muri Pyunik, nyuma asinyira Urartu FC zose zo muri Armenia.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hahiye: umukecuru yamansuye abantu bifata k’umunwa

Ivana Knoll yavuze icyamamare yihebeye n’umutima we wose nyuma y’uko akatiye abarabu ndetse n’abahanzi bo muri America