in

Muzehe Pele utorohewe n’ubuzima yagize icyo asaba abamukunda!

Muzehe Pele utorohewe n'ubuzima

Edson Arants do Nascimento wamenyekanye nka Pele akaba yarabaye umukinnyi ufatwa nk’uwambere ku isi yasabye abafana be kwihangana bagatuza kuko ngo arakomeye.

Muzehe Pele utorohewe n’ubuzima

Pele w’imyaka 82 y’amavuko akaba Umunyabigwi wa ruhago y’isi yajyanywe mu bitaro mu ntangiriro ziki cyumweru kubera ibibazo by’indwara by’ubuhumekero.
Pele abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ati ” Ndakomeye,Kandi mfite icyizere kuko ndi kuvurwa neza.”
Ubutumwa Pele yahaye abamukunda

“Mfite icyizere cyinshi mu Mana kandi ubutumwa bwose nakiriye bw’urukundo bubaturutseho bwatumye kwiyumvamo imbaraga.”
Pele wabiciye bigacika mu bihe bye

Muzehe Pele yabaye umukinnyi ukomeye wa Brazil kuko yatwaye Ibikombe by’isi bitatu na Brazil harimo icyo mu 1958,1962 ndetse n’icyo mu 1970 kandi Pele ubu niwe mukinnyi watsindiye Brazil Ibitego by’ishi aho yatsinze ibitego 77 mu mikino 92 yakinnye.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu ijoro ryakeye ubwo Element yajyaga kurubyiniro abafana banze ko aririmba rubura gica(Videwo)

Ni akumiro:Kenny Sol ubwo yasusurutsaga abari bari muri Bk Arena haje inkumi ikuramo isutiye iyimutera mu maso