Mu gitaramo cya Kigali Fiesta Festival Concert cyaraye kibereye muri Bk Arena nibwo uyu musore Kenny sol yashimishije bimwe mu bizungerezi umwe agakuramo Isutiye akayimunagira.
Kenny Sol ubwo yaririmbaga, ku rubyiniro haje inkumi eshatu z’ikimero zikaraga amabuno karahava.
Aha niho haje kuvamo umwe mu bafana amujugunyira umwambaro w’imbere abakobwa n’abagore bambara mu mabere [Soutien-gorge – Isutiye].
Ni ibintu na we yabonye ahita abwira abafana be ati “Ngo hajemo n’amasufitiye ariko”.
Kenny Sol yahise yanzika n’indirimbo “Termometa” yakoranye na Phil Peter wahise amusanga ku rubyiniro bafatanya kuyiririmba.