in

NdabikunzeNdabikunze

Musore, nufata umukunzi wawe muri ubu buryo ntawundi azongera kurota mu buzima bwe.

Wowe musore uyu munsi turagufasha kukwereka utuntu dusa n’aho ari duto, ariko dushobora gushimisha cyane uwo mukundana bityo rwose mugasa n’abibera muri paradizo ntazatekereze kuba yagusiga.

Gushimisha umukunzi wawe ntabwo ari ukumuha impano zihenze cyane, si ukumuha amafaranga ahubwo hari utuntu duto duto ushobora kumukorera ariko kuri we tukagira igisobanuro gikomeye cyane.

1.Nakubwira ko agukunda, jya ubimusubirishamo kenshi

Burya nta kiryoha nko kubwirwa ko ukunzwe, nabikubwira jya ubimusubirishamo umwereke ko kuba yaraguhaye urukundo ari ikintu uha agaciro gakomeye mu buzima bwawe, bizatuma umunsi umwe nabivuga ukanga kumusubirishamo hazaba hari icyahindutse, kandi azishimira kubisubiramo kenshi kubwawe!

2.Umukunzi wawe mufate neza mu buryo bwose bugushobokeye

Musore, niba ushaka kugaba ibyishimo hagati yawe n’ umukunzi wawe, gerageza umufate neza, wigengesere mubyo uvuga, ukora, wibuke ko ariwe ugomba kuza mbere y’ abandi bizatuma akwizera ndetse yishimire amaboko meza arimo, ibi ntibihenze!

3.Musangize amwe mu mabanga y’ubuzima bwawe

Gusangiza umukunzi wawe amwe mu mabanga yawe bisobanuye ko ari umwizerwa, iyo umubikije amabanga yawe biba bivuze ko yakuvuganira mu bihe byose, ni hahandi uzaba ubeshyerwa akakuburanira kuko azi byose, ni hahandi urugero ushobora kumara umunsi wose utamuhamagaye akamenya impamvu. Mubitse amabanga yawe.

4.Mwitangire igihe biri ngombwa

Urugero rwumvikana,niba ubona asa nufite imbeho, igomwe umuhe umupira cyangwa furari wambaye, umwereke ko adashobora kubaho, kumererwa nabi igihe cyose akigufite.

5.Muhobere igihe umukumbuye(Ibikorwa biruta amagambo)

Hari abasore benshi badaha agaciro amarangamutima yabo, burya gutega amaboko ugahobera umukunzi… bifite icyo bivuga, wimukora imbagara igihe mwongeye kubonana, kabone niyo mwaba muherukana mu gitondo yewe ntugatinye no kumusoma

6.Jya umutumira igihe uri kumwe n’inshuti zawe

Erega arifuza kukugirira icyizere no kwisanzura mu nshuti zawe ndetse no kubona ko nazo zimwishimiye, nujya uba uri kumwe n’ inshuti zawe, jya umutumira akugaragire, bizatuma abona neza ko ari ishema ryawe, ari umutako wifuza kuratira abawe

7.Jya ukunda kumufotora no kwifotozanya nawe

Jya ukunda kumufotora kenshi, ujye umwibutsa ibihe byanyu by’ ibyishimo, kenshi jya ujya umutungura umwoherereze amwe mu mafoto atibuka ko utunze, bizatuma yishima, abakobwa burya bakunda amafoto cyane, cyangwa umukorere CD iriho amafoto yanyu, aho ushobora no kuyaherekezanya uturirimbo tw’urukundo uziko akunda, cyangwa dufite icyo tubibutsa mwembi.

8.Rimwe na rimwe, jya ugirana nawe gahunda zindi zidafite aho zihuriye n’ urukundo rwanyu

Wowe n’ umukunzi wawe mushobora nko gukorana imishinga ibyara inyungu, gukora nk’igikorwa nko gusura abarwayi kwa muganga nko ku cyumweru muvuye gusenga, kujya gutemberera ahantu nko mu cyaro aho wifuza kozororera, kujyana muri sport rusange n’ibindi.

9.Fata umwanya uhagije wo kumuganiriza

Kimwe mu byo wakora, kuganiriza umukunzi wawe n’ ibyagaciro, shaka ahantu hatuje umujyane mwicare umuganirize umureba mu maso, umureke amwenyure, umusetse niba ubizi, ariko kandi muganinire ku ngingo zimwe na zimwe nk’ ikirekezo cy’ urukundo rwanyu, bizatuma mubonera icyarimwe ejo hanyu, nta gushidikanya muzibona mu mu rugo rwa babiri, muryohewe no kwibanira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kakubayeho wowe muntu udafata ifunguro rya mu gitondo.

The Mane ya Baadrama yabonye umuyobozi mushya