in

Mu Rwanda: ibitaramo n’utubyiniro byongeye gufungwa.

Inama y’Abamanisitiri yize ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 yemeje ko ibitaramo, n’utubyiniro biba bihagaritswe.

Iyi nama yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mu mpinduka nke zakozwe mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19, harimo ko ibitaramo by’umuziki, utubyiniro, live bands, Karaoke bibaye bihagaritswe.

Gusa harimo ingingo itarasobanurwa neza ivuga ko Konseri zateguwe zizajya ziba zabanje kwemeza n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere.

Mu bitaramo bikomeye byari biteganyijwe kuba muri iyi minsi harimo icya Chorale de Kigali cyari kuzaba tariki 18 Ukuboza 2021.

Iki gitaramo kitabaye bwaba ari ubwa Kabiri Chorale de Kigali ifungirwaho igitaramo habura iminsi mike ngo igitaramo kibe.

Ibitaramo byaherukaga gufungurwa mu ntangiriro z’Ukwezi k’Ukwakira 2021.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mike yashyize hanze agahinda yatewe n’umugore we nyuma yo gusanga aryamanye n’undi mugabo mu cyumba cye(video)

Mu Rwanda: Abantu 6 basanganwe ubwandu bushya bwa Covid-19 ikomeye ya Omicron