in

Mu baturanyi b’u Rwanda hadutse icyorezo cy’ubushita cyimaze gufata abarenga ibihumbi 12

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko nyuma y’isuzuma ryakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho indwara y’ubushita bw’inguge izwi nka Monkeypox iri guca ibintu, byagaragaye ko iyo ndwara ishobora no gukwirakwizwa binyuze mu mibonano mpuzabitsina.

OMS yatangaje ko hari umuturage w’u Bubiligi watembereye muri Congo muri Werurwe uyu mwaka, bamupima bagasanga arwaye iyo ndwara. Ni umugabo uryamana n’abo bahuje ibitsina ndetse wanagaragaje ko mu gihe yari muri Congo, hari abagabo bagenzi be baryamanye.

Abo bagabo baryamanye baje gushakishwa nabo barapimwa, biza kugaragara ko barwaye monkeypox.

OMS yahise itangaza ko icyo ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko iyo ndwara yandurira no mu mibonano mpuzabitsina.

Indwara ya Monkeypox iterwa na virusi ifitanye isano n’iya smallpox yigeze kwibasira isi igahitana ababarirwa muri miliyoni 800.

Iyi virusi ya monkeypox ubusanzwe yanduraga iyo habayeho gukora ku muntu wayanduye cyangwa kwegerana cyane. Ishobora no guterwa no kurya inyama z’inyamaswa iyirwaye.

Iyi ndwara yazengereje cyane ibihugu byo mu Burengerazuba n’ibiri rwagati muri Afurika. Bivugwa ko yageze mu bantu ivuye mu nyamaswa zo mu gasozi.

Icyakora umwaka ushize iyi ndwara yakoze akantu mu Burayi kuko yagaragaye cyane cyane mu baryamana bahuje ibitsina. OMS yatangaje ko ari icyorezo cyibasiye Isi.

By’umwihariko muri Congo, abasaga 12500 bamaze kwandura iyi ndwara naho 580 yarabahitanye.

 

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo witwa Kubwimana Anastase yafashwe ari kudandaza inyama z’imbwa mu isoko

Umufana wa APR FC watutse umusifuzi igitutsi nyandagazi ashobora kwisanga RIB yamutwaye [Amashusho]