in

Mesut Ozil asohotse muri Arsenal igitaraganya.

Umukinnyi Mesut Ozil amaze kumvikana n’ikipe Arsenal ko agomba kuyivamo aho bemeranyije gusesa amasezerano bari bafitanye yaburagaho amezi 6.

Mesut Ozil uri mu biganiro bya nyuma n’ikipe ya Fenerbahce yamaze kwemera gusesa amasezerano ye n’ikipe ya Arsenal yari asigaje amezi 6 gusa nk’uko SKYSPORTS imaze kubitangaza.Uyu mukinnyi utarahiwe n’umwaka wa 2020 kuko yakuwe ku rutonde rw’abakinnyi ba Arsenal kandi ayifitiye amasezerano,yamaze kwemera guhara ibihumbi 350 by’amapawundi yahabwaga ku cyumweru kugira ngo asinyire Fenerbahce.

Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi ategerejwe muri Turkiya mu minsi mike iri imbere kugira ngo asinyire Fenerbahce nk’umukinnyi wigenga.

Uyu mukinnyi w’imyaka 32 yari amaze iminsi aganira n’umutoza Mikel Arteta ku bijyanye no gusesa aya masezerano,bikaba byarangiye impande zombi zumvikanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nubwo Emmy na Fiancée we batubeshye ko yamutunguye, burya aho ibirori byabo byabereye harenze kure ibya Meddy(AMAFOTO).

WhatsApp yatanze ikindi gihe ntarengwa izatangiriraho gushyira mu bikorwa amavugurura yabo mashya.