in

WhatsApp yatanze ikindi gihe ntarengwa izatangiriraho gushyira mu bikorwa amavugurura yabo mashya.

Mu minsi ishize nibwo urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rwari rwatangaje ko itariki yo guhagarika abataremeza amategeko n’amabwiriza yabo mashya izaba ari kuwa 8 Gashyantare 2021, ariko abakoresha ubu WhatsApp bongerewe igihe kugeza 15 Gicurasi 2021 hanyuma whatsapp igufata ingamba.

Ikigo cyanenzwe kohereza imenyesha, bisa nkaho ryerekana impinduka ku makuru yari gusangira n’isosiyete nkuru ya Facebook.Ndetse benshi batangira kwinubira ubu buryo aho bavigaga ko amakuru bwite y’abakoresha WhatsApp azajya asangizwa ibigo bishaka kwamamaza byo kuri Facebook na Instagram.

Kuva iryo tangazo ryasohoka kurubuga rwayo, abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi bakuyemo akabo karenge batangira kuyoboka izindi mbuga nka Signal na Telegram.Gusa WhatsApp yavuze ko ubutumwa bwihariye buri gihe bwabitswe kandi ko buzakomeza kugirwa ibanga. Yongeyeho ko imyitozo yo gusangira amakuru y’abakoresha na Facebook atari shyashya, kandi ko itagiye kwagurwa.

Bagize bati: “Iri vugurura ririmo uburyo bushya abantu bagomba kohereza ubutumwa ku bucuruzi kuri WhatsApp, kandi bukorera mu mucyo ku bijyanye no gukusanya no gukoresha amakuru”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mesut Ozil asohotse muri Arsenal igitaraganya.

Umugore wa Messi yatangiye kwitoza imikino njyarugamba.