in

Menya Uko Tombora ya Champions League ¹/16 igenze

Tombora ya ¹/16 cya Champions League yari kuba kuri uyu munsi wo Kuwa mbere I saa Saba zuzuye nyuma yaho imikino yo mu matsinda irangiye mu cyumweru gishize.

Amaso yose yari ahanzwe ku cyicaro cya UEFA i Nyon, mu gihugu cy’Ubusuwisi (Switzerland) ubwo amakipe menshi akomeye ku mugabane w’iburayi yifuzaga kumenya amakipe bizakina kuri uru ruhando rwo gukuranwamo muri uyu mwaka w’imikino.

Ikipe ya Manchester United, Manchester City na Liverpool zose zayoboye amatsinda zarimo ariko ikipe ya Chelsea yo yaje ku mwanya wa kabiri, bivuze ko yo yari gutomborwa.

Hari amakipe umunani agomba gutombora nandi makipe umunani yagombaga gutomborwa, gusa amakipe hano yari mw’itsinda rimwe ntabwo yagombaga gutomborana Kandi n’amakipe ava mu gihugu kimwe ntabwo nayo yagombaga gutomborana.

Ibyo byasobanuraga ko ikipe ya Chelsea itagombaga gutombora ikipe zimwe babana muri Premier League, mu gihe Liverpool, Man City na Man United nazo zagombaga kutatombora amakipe nka Atletico Madrid, Paris Saint Germain na Villarreal nkuko zitondekanye.

Ikipe ya Chelsea yagombaga gutombora hagati ya Bayern Munich, Real Madrid, Ajax na Lille nyuma yo kuba igomba kurwana kuri icyi gihembo ifite.

Byose ibi byasobanutse kuri iyi Saha ya saa Saba nkuko byari biteganyijwe.

Abakinnyi bibirangirire kwisi, Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bongeye guhura ubwo ikipe ya Paris Saint Germain itomboye ikipe ya Manchester United, abantu benshi biteze iyi mikino ibiri izahuza aba bakinnyi nonone nyuma yo kuba Bari bahanganiye mu gihugu cya Esipanye bakaza Bose gusohoka muri iyi shampiyona ya La Liga bakerecyeza ahandi.

Mu mpeshyi ishize Messi yerecyeje muri PSG naho Cristiano Ronaldo we yavuye muri Juventus akagurwa n’ikipe yahoze akinira ya Manchester United.

UKU NIKO TOMBORA YA ¹/16 IRANGIYE:

🔴Benfica vs Real Madrid

🔵Villarreal vs Manchester City

🔴Atletico Madrid vs Bayern Munich

🔵Salzburg vs Liverpool

🔴Inter vs Ajax

🔵Sporting vs Juventus

🔴Chelsea vs Lille

🔵PSG vs Manchester United

Uku niko amakipe azagenda akina muri ¹/16.

Ese Wowe ubona Ari ayahe makipe azajya mu kindi cyiciro?

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda: umugore akubitiye mu muhanda umugabo wamuteye inda akamwihakana(Video)

Kamonyi: Impanga zakoze ubukwe budasanzwe mu birori byarimo, Julius Chita ,Samusure na Judith wahoze ari umugore wa Safi (Video +amafoto)