in ,

YEGOKOYEGOKO NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Kamonyi: Impanga zakoze ubukwe budasanzwe mu birori byarimo, Julius Chita ,Samusure na Judith wahoze ari umugore wa Safi (Video +amafoto)

Impanga z’umukobwa n’umuhungu, Gakuru na Gatoya, zakoreye rimwe imihango yo gusaba no gukwa mu muhango wari ubereye ijisho cyane ko bidasanzwe kubona abantu bavukana basezeranira umunsi umwe.Ni ibirori byarimo umuñyamakuru Julius Chita ,Samusure wamamaye mu mafilime nyarwanda ariko akaba na Mc ndetse na Judith Niyonizera wahoze ari umugore wa Safi Madiba akaba ari mukuru w’izi mpanga. Wahawe inka ndetse yambikwa n’umudali

Izi mpanga umukobwa yitwa Gakuru Christine mu gihe umuhungu ari Gatoya Sebastien, ni abo mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi.

Ubukwe bwabo by’umwihariko ubwo gusaba no gukwa bwabereye umunsi umwe kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021. Biteganyijwe ko no gusezerana imbere y’Imana ubukwe buzabera rimwe.

Gakuru Christine yasabwe anakobwa na Dushimiyimana Jacques mu gihe Gatoya Sebastien yasabye anakwa Yamuragiye Alphonsine.

Ni ukuvuga ko imiryango itatu ariyo yari yitabiriye ibi birori aho umuryango umwe ari nawo wabyaye izi mpanga wasabye ukanakwa umugeni ukaza no kwakira abaje gusaba no gukwa umukobwa wabo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya Uko Tombora ya Champions League ¹/16 igenze

Ibyo Phil Peter yakorewe na Element na king james byatumye afatwa ni kiniga maze ararira ku isabukuru ye (video)