Umugore yatangiriye mu muhanda umugabo yashinjaga kumutera inda akimwihakana maze batangira gufatana mu mashingo abantu barahurura.
Mu mashusho yo kuri Youtube, hagaragaye umugore wari wari karungu avuga ko ashaka kubonana n’umugabo wamuteye inda ,akanga kongera kumwiteza.Yavugaga ko yiteguye guhangana na we kugeza yemeye umwana, atabyemera bakazitabaza ibizamini byo kwa muganga (DNA).Uyu mugabo yahise aza maze batangira kurwana, bituma abantu benshi bahurura.Umugabo yakomeje guhakana ko ari we wateye inda umugore,uyu mugore na we agahamya ko baryamanye kandi ko atari we musore mwiza yagombye kugerekaho inda atamuzi.