in

Lionel Messi yaba azahindura intekerezo ze ku cyemezo yafashe? Umva ibyo Perezida wa Barcelona yamuvuzeho.

Perezida w’ikipe ya Barcelona yavuze ko Lionel Messi “azasoreza akazi ke n’umupira we muri Barcelona”.

Josep Maria Bartomeu yahakanye amakuru yuko uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine w’imyaka 33 adashaka kongera amasezerano.Kontaro Messi afite ubu muri Barcelona izarangira mu mwaka utaha wa 2021.

Bartomeu yabwiye igitangazamakuru Movistar cyo muri Espagne ati:”Turi kuganira n’abakinnyi benshi ariko Messi yadusobanuriye ko ashaka kuguma [hano]”.”Rero tugiye kunezezwa na we mu gihe kirekire kurushaho”.

Bartomeu yavuze ibyo nyuma y’umukino w’ejo ku cyumweru wa shampiyona ya La Liga Barcelona yatsinzemo Villareal ibitego 4 – 1 ku kibuga cya Villareal.Ni nyuma y’iminsi bivugwa ko Lionel Messi arambiwe ikipe ya FC Barcelona ndetse ko ashaka kuyivamo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya ibintu 10 bikomeye bikubaho iyo usomanye n’umukunzi wawe mu buryo bwimbitse.

Uru ni urutonde rw’ibyamamarekazi 10 bifite ibibuno byiza kurusha abandi mu myambaro ya Bikini[AMAFOTO]