in

Menya ibintu 10 bikomeye bikubaho iyo usomanye n’umukunzi wawe mu buryo bwimbitse.

Uretse kuba kimwe mu bikorwa byo gutegura imibonano no kwerekana urugwiro n’urukundo abahanga bugaragaza ko gusomana n’umukunzi wawe mu buryo bwimbitse bifite ibindi bimarira umubiri nk’uko iyi nkuru yacu igiye kubisobanura.

1. Bizamura umusemburo w’ibyishimo.

Iyo usomanye ubwonko buhita bukora uruvange rw’imisemburo inyuranye irimo oxytocin, dopamine na serotonin iyi ikaba ifatanyiriza hamwe mu gutuma ugira ibyishimo n’akanyamuneza. Si ibyo gusa kuko binamanura igipimo cya cortisol uyu ukaba umusemburo wa stress.

2. Byongera ubusabane

Uriya musemburo wa oxytocin kandi ni ingenzi kuko utuma hahora ubusabane hagati y’abantu babiri basomanye. Niyo mpamvu hagati y’abashakanye gusomana ari kimwe mu bibongerera gusabana.

3. Bivura stress

Nk’uko hejuru twabibonye, gusomana bituma igipimo cya cortisol mu mubiri kigabanyuka. Ibi rero bituma stress wari ufite, agahinda n’umubabaro bigabanyuka. Niyo mpamvu usanga iyo umuntu musomanye yari ababaye agahinda kagabanyuka.

4. Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso.

Aha byumvikane neza uyu si umuti usimbura iyo usanzwe ufata ivura umuvuduko w’amaraso. Gusa gusomana bituma imiyoboro y’amaraso ibasha kwaguka nuko umuvuduko amaraso yagenderagaho ukagabanyuka kuko inzira anyuramo yabashije kwaguka. Muri macye gusomana ni byiza ku mutima.

5. Bigabanya kuribwa mu mihango.

Iyo uri mu mihango usanga imikaya yo mu kiziba cy’inda igeraho ikubabaza, ukumva umeze nk’aho ari ibinya byagufashemo. Gusomana bituma iyi mikaya ibasha koroha bwa buribwe bukagabanyuka.

6. Bikiza umutwe.

Niba wajyaga witwaza ko uri kubabara umutwe bigatuma udashaka gukora imibonano, uyu muti ni mwiza. Gusomana bituma imitsi ifunguka nuko umuvuduko w’amaraso ukagabanyuka maze stress ikagabanyuka ibi byose bikuvura umutwe.

7. Byongerera ingufu n’ubudahangarwa

Usanga benshi bavuga yuko mu kanwa haba mikorobi mbi nyinshi nyamara birengagiza yuko habamo n’inziza ari nazo nyinshi kuko zitabaye nyinshi twajya duhora turwaye mu kanwa. Iyo musomana rero muhererekanya izi mikorobi nziza (gusa iyo mutisukuye bihagije n’imbi ziziramo) nuko bigatuma uwari afite nkeya ziyongera bityo bikamwongerera ubudahangarwa bwo mu kanwa.

8. Birwanya gucukuka amenyo.

Iyo usomana bituma amacandwe umubiri ukora yiyongera. Amacandwe atuma mu kanwa hahora ubuhehere, ubasha kumira neza kandi atuma nta biryo byinshi bifata ku menyo. Ibi byose bituma amenyo atarwaragurika.

9. Buriya ngo ni ikimenyetso cy’inshuti nyayo.

Abahanga bemeza yuko umuntu uko agusomye bwa mbere, ni ukuvuga mugitangira inzira y’urukundo bikwereka niba agufitiye urukundo nyarwo cyangwa ari amarangamutima ashira vuba. Iyo agusomye n’ubwitonzi, atabihubukiye, nta gahato, biba byerekana ko akwiyumvamo. Naho iyo abikora nk’ucuranwa kandi atitaye aho muri akenshi biba ari iby’ako kanya kubera ikintu runaka agushakaho.

10. Ni byiza mu gutegura imibonano.

Usanga benshi bavuga yuko utemeye ko musomana no gukora imibonano mwabyihorera. Nibyo koko gusomana ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi byo gutegura imibonano kandi iyo bikozwe neza bituma mwese mubikora mubikunze.

Ku bagabo bagorwa n’inshuro ya kabiri, ubushakashatsi bugaragaza ko gusomana bibafasha kongera gufata umurego bitagoranye cyane kandi iyo utinda kurangiza ugasomana uri mu gikorwa hagati byihutisha kurangiza.

Dusoza

Reka dusoze tuvuga ko gusomana Nubwo ari byiza kandi ari ingenzi ariko bisaba isuku yo mu kanwa ku mpande zombi. Ikindi bishobora gukwirakwiza indwara nka Ebola ndetse n’izindi zigendera mu mwuka nk’igituntu na Covid19.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba ukuntu Miss Muyango aba akinisha Kimenyi amukorakora mu banwa iyo ari bonyine mu rugo

Lionel Messi yaba azahindura intekerezo ze ku cyemezo yafashe? Umva ibyo Perezida wa Barcelona yamuvuzeho.