Knc yatumiye aba-Slayqween bose bo mu Rwanda kuzitabira umukino karundura afitanye na Etiencelles yatsibuye Apr Fc (Videwo)

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Gasogi United, Kakoza Nkurunziza Charles wamamaye nka KNC yatumiye aba-Slayqween bose bo mu Rwanda kuzitabira umukino wa Gasogi United.

Abinyujije mu kiganiro cya mu gitondo kizwi nka “Rirarashe” kuri Radio One, yasabye aba-Slayqween kuzaza bambaye umwenda wa Gasogi United ndetse no kuza ari benshi cyane.

KNC akomeza avuga ko Aba-Slayqween bose bazaza bazicara muri VIP kandi ko mu minota 15 y’igice cya mbere bazahabwa na Shampanye mu gihe abatanywa inzoga bahabwa ikawa.

KNC kandi yatumiye n’abandi bantu bose badakunda Gasogi United ariko bakunda Aba-Slayqween kuzaza ari benshi ku kibuga kuko ngo Aba-Slayqween bazaba ari benshi.

Umukino wa Gasogi United na Etiencelles ni umukino wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya mbere, aho uzabera kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo ku wa Kabiri tariki ya 06 Nzeri 2022.