Jason Derulo yongeye gushitura Igitsinagore kubera amafoto yashyize hanze

Jason Joel Desrouleaux wamenyekanye ku mazina ya Jason Derulo utuye mu mu mujyi wa Maramar Florida yongeye gushutira no gukangura Igitsinagore kubera imiterere ye yerekaniye mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Facebook ndetse ni Instagram.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Whatcha Say, Fight for you, The sky is the limit, It girl n’izindi nyinshi yashyize hanze aya mafoto agamije kwerekana ko ubuzima arimo ku karwa ka Mykonos aho ari kwishimishiriza muri iyi minsi, Ndetse ko buhora ari bwiza cyane kuri aka karwa.

Aya mafoto agaragaza imiterere n’ubudahangarwa bw’uyu musore yavugishije benshi biganjemo Igitsinagore bamukurikira kuri izi mbuga nkoranyambaga, bamwe bemeza ko ateye neza ndetse ari uwo kwifuzwa.