in

KNC yatangaje amagambo yashimishije abakunzi ba Rayon Sports gusa abakunzi b’andi makipe yabarakaje

Nyuma yuko hatangajwe ko imikino ya Champiyona igiye guhagarikwa kubera imikino y’ikipe y’igihugu amavubi y’abatarengeje imyaka 23 umutoza wa Rayon sport yafashe umwanzuro wuko imikino iyikipe ifite igomba kuyikina nubwo ifite abakinnyi babiri muri iyikipe ariko uyumutoza akaba yavuze ko imikino yabo igomba gukomeza kuruta uko bazakina imikino y’ibirarane nubwo umuzamu wayo ubanza mukibuga azaba adahari. ibi rero nibyo byateye president wa Gasogi United gushimira uyumutoza.

Mukiganiro gisanzwe gica kuri radio 1 burigitondo kigamije kuvuga kumakuru y’imikino ariko hakibandwa cyane cyae ku ikipe ya Gasogi united, uyumugabo yatangaje ko igihe kigeze maze abayobora umupira wahano mu Rwanda bagaha agaciro champiyona yahano mu Rwanda bakareka kujya bahora bayisubikira ibintu bidasobanutse.

Uyumugabo nibwo yatangaje ko kubwe yashimiye cyane ibyo umutoza wa Rayon Sport yahisemo gukora ngo kuko nibyo bikwiriye. KNC kandi yongeye kuvuga ko iyikipe ya Rayon Sport ndetse ni ikipe ya Gasogi ariyo makipe ameze nkaho yigenga kandi abayeho neza kurusha ayandi makipe ndetse atangaza ko bizaba ari ishiraniro umunsi ayamakipe yahuye ndetse atangaza ko kuba yavuga ibyo byose atari ukuba yasaba imbabazi ikipe ya Rayon Sport ahubwo ari ukuyishimira ibyiza yakoze.

Uyumugabo kandi usibye kuba yashimiye abatoza ba Rayon Sport, yanatanze igitekerezo agiha abayobozi ba FERWAFA avugako kuba hagiye kuba imikino y’ikipe y’igihugu yabatearengeje imyaka 23 ndetse niyabakuru, ko byaba byiza mugihe amakipe adafite abakinnyi muri iyikipe bajya bakina kugirango hagabanuke gutinza champiyona ndetse binahe umuvuduko no guhangana hagati y’abakinnyi bityo ikipe y’igihugu irusheho kugenda ibona abakinnyi barenze nabo yarifite.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’igihe kirekire Sandrine na Arthur bagiye kongera guhura batwike ibyo abafana babo b’ishimiye

Nyuma y’iminsi itatu atembanywe n’amazi basanze akiriho